Abasirikare batatu ba RDF biciwe muri Mozambique
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare batatu bari mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, bishwe baguye mu gico batezwe, abandi batandatu barakomereka mu gihe ku ruhande rw’umwanzi, benshi bahasize ubuzima.
Iki gitero cyabaye ku wa 3 Gicurasi mu Ntara ya Cabo Delgado, mu ishyamba ry’inzitane ryitwa Katupa.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ati “Ni byo, byabaye ku wa 3 Gicurasi mu ishyamba rya Katupa. Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira. Ku mwanzi byabaye bibi cyane.”
Katupa aho aba basirikare biciwe, ni ishyamba ry’inzitane rinini riri mu Majyaruguru y’Akarere ka Macomia. Ni hamwe mu ho ibyihebe byahungiye ubwo byirukanwaga mu tundi turere twa Cabo Delgado. Ako gace kahoze kagenzurwa n’Ingabo za SADC.
Mu mpera za 2023, Ingabo z’u Rwanda zarwanye bikomeye n’ibyihebe muri ako gace, zibasha kurokora abaturage bagera muri 600 bari barafashwe nk’imbohe.
Urupfu rw’abasirikare b’u Rwanda rubaye mu gihe u Rwanda ruri mu bikorwa byo gutoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bagire ubushobozi bwo kubasha kurinda igihugu mu gihe zizaba zishoje ubu butumwa.
Hashize iminsi Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo guhiga umwanzi mu bice bya Mucojo, byagenzurwaga na SADC.
Mu mpera za 2023, Umugaba w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen Tiago Alberto Nampele, yabwiye IGIHE ko ibyihebe byarwanyijwe ku rugero rwa 95%.
Icyo gihe yagarutse kuri aka gace ka Katupa abasirikare b’u Rwanda biciwemo, agira ati “Mu majyaruguru y’Ishyamba rya Katupa, niho umwanzi ari. Ariko ni bake, ntabwo bafite ibirindiro aho hantu, oya ntabyo. Ni inkambi nto, barimuka cyane.”
Ahandi hose ibyihebe byari biri, yavuze ko byirukanywe, ubu hatekanye, ati “Byari mu duce twa Palma, Nangade, Muidumbe, Quissanga, Macomia na Mocimboa da Praia. Ubu umwanzi ari mu matsinda mato, navuga ko ibikorwa byo kumurwanya biri hagati ya 90% – 95%.”
Ubwo Ingabo z’u Rwanda zageraga mu Ntara ya Cabo Delgado, zahawe uturere dutatu, zirwanya ibyihebe birahunga. Byavuye mu Mujyi wa Palma na Mocimboa da Praia bihungira mu mashyamba y’inzitane y’ahitwa Katupa.
Guhera mu mpera z’umwaka wa 2023, nibwo Ingabo za SADC zari mu butumwa muri Mozambique, zatangiye gutaha. Byatumye ku wa 15 Gicurasi 2024, u Rwanda rwongera Ingabo muri Mozambique, zijya mu Karere ka Macomia ahari iza SADC.
Usibye Ingabo z’u Rwanda, muri Cabo Delgado izindi ngabo zihagaragara ni iza Tanzania, na zo ziri mu butumwa bushingiye ku masezerano yabayeho hagati ya Mozambique na Tanzania.
Kuko mu bice ibyihebe byahungiwemo ari mu mashyamba, mu mezi ya Gicurasi, Ingabo z’u Rwanda zatangiye gukoresha kajugujugu mu kubihigira hasi kubura hejuru. Ni nyuma y’uko na byo byari byarize andi mayeri, aho muri iryo shyamba byari byarahateze ibisasu byinshi.
Mu 2024, hari imodoka y’Ingabo za Leta ya Mozambique, yaturikanywe n’ibisasu muri iryo shyamba.
Kuva u Rwanda rwakohereza Ingabo muri Mozambique kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah, abari abayobozi babyo benshi barishwe. Mu mpera za 2023, amakuru avuga ko ibitero by’Ingabo z’u Rwanda byasize ibyihebe bikuru birindwi byishwe.
Uwari umuyobozi mukuru wabyo, yishwe mu gico simusiga cy’ingabo z’u Rwanda ku wa 16 Kanama 2023.
Ubu abayobozi b’uyu mutwe, bose ni bashya kuko abari basanzweho bapfuye.
Ibikorwa by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique ubu biyobowe na Gen Maj Emmy Ruvusha.
Abamwungirije ni Brig Gen Justus Majyambere uyoboye igice cy’Amajyepfo mu gihe igice cy’Amajyaruguru kiyobowe na Col Emmanuel Nyirihirwe. Ni nako bimeze kuri Polisi kuko Umuyobozi w’Abapolisi bari muri Cabo Delgado ni CP William Kayitare yungirijwe na ACP Francis Muheto uyoboye igice cy’Amajyaruguru mu gihe Amajyepfo ayobowe na ACP Sam Rumanzi.