AmakuruPolitiki

Abasirikare ba Mozambique batozwaga na RDF basoje amasomo yabo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2025, Perezida wa Repubulika ya Mozamique akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Daniel Chapo, yasoje amahugurwa y’abasirikari 525 barwanira ku butaka batojwe n’ingabo z’u Rwanda, RDF.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa yatanzwe n’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu gihe cy’amezi atandatu, byabereye mu kigo cya gisirikare cya Nacala mu ntara ya Nampula, byitwbirwa n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida wa Repubulika w’iki gihugu gisanzwe gifitanye umubano wihariye mu bya gisirikare n’u Rwanda.

Imyaka itanu igiye gushira u Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubisabwa na Leta ya Mozambique kuko abasirikare bayo bari barazahajwe n’umutwe w’iterabwoba wa Ahlu Sunna wa Jama.

N’ubwo ubutumwa bw’ibanze bw’Ingabo z’u Rwanda muri iki gihugu ari ukurwanya uyu mutwe w’iterabwoba, bigaragara ko byo byamaze kugerwaho, kuko ibice byose bya Cabo Delgado (Intara yari yaribasiwe n’ibyihebe) byabohowe abaturage bakaba barongeye gukora ibibateza imbere.

Byari biteganyijwe ko nyuma y’urugamba, Ingabo z’u Rwanda zagombaga gukurikizaho icyiciro cyo gutoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bagire ubushobozi bwo kwicungira umutekano, mu gihe RDF izaba itashye kuko itazabayo ubuziraherezo nk’uko biherutse gutangazwa n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga.

Icyo gihe yagize ati: “Navuga ko tugeze ku rwego rwo guhugura Ingabo za Mozambique, icyiciro cya mbere kigizwe n’abasirikare bagera hafi kuri 600 ahitwa Nacala mu kigo cy’imyitozo cyaho, kizasoza amasomo. Mu minsi iri imbere tuzajyayo gusoza amasomo y’icyiciro cya mbere cy’abasirikare bahuguwe n’u Rwanda.”

Yashimangiye ko kugeza ubu muri Mozambique amahoro yamaze kugaruka. Ati: “Mozambique imeze neza cyane, tumaze gukora operasiyo za gisirikare zihagije, niba mwibuka umubare w’ingabo zacu wariyongereye, dufata ibice SADC yari irimo, ahantu hitwa Macomia, mbere twari dufite uturere tubiri twonyine twa Palma na Mocimboa da Praia, ariko Umuyobozi w’Igihugu kubera icyizere yari adufitiye asaba ko tujya n’ahandi.”

Yakomeje agira ati: “SAMIM (Ingabo zari mu butumwa bwa SADC) ivuye ahitwa Macomia umwanzi yari akiriyo, yari ahantu hitwa Katupa mu ishyamba rimeze nka Nyungwe, dukora operasiyo nyinshi turahamuvana, dukora n’izindi ku nkengero z’amazi, tugenda tumuvana mu birindiro bye. Ubu twavuga ko hatekanye, uretse utuntu duto tubaho natwo tugerageza gukemura umunsi ku munsi.”

Si ubwa mbere Ingabo z’u Rwanda zihugura ndetse zikanatanga imyitozo ya gisirikare mu bindi bihugu kuko uretse aho zijya mu butumwa bw’amahoro, Ingabo z’u Rwanda zitoza Ingabo zidasanzwe za Centrafrique (Special Forces), ahamaze gusoza ibyiciro bitatu bishimwa cyane mu mikorere ndetse n’imyitwarire.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger