Abashinja Michael Jackson guhohotera abana basaba indishyi ya miliyoni 400 mu rubanza ruzatangira 2026
Abagabo babiri, Wade Robson na James Safechuck, bakomeje kugaragaza ko bahohotewe n’umuhanzi Michael Jackson bakiri abana, bakaba basaba indishyi zingana na miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika.
Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru People, aba bombi bagejeje ikirego cyabo mu rukiko rwa Los Angeles muri Leta ya California, bavuga ko bazahatana n’umuryango wa Jackson mu rubanza rutegekanijwe mu Ugushyingo 2026.
Robson, ubu ufite imyaka 43, avuga ko Jackson yatangiye kumusambanya mu 1990 ubwo yari afite imyaka irindwi, kandi bikamara imyaka irindwi. Safechuck, w’imyaka 47, nawe avuga ko yahohotewe kuva mu 1988 afite imyaka 10 kugeza mu 1992. Bombi bavuga ko Jackson yabatozaga kutavuga ibyo bakorerwaga.
Ibyo birego byongeye kuvugwa cyane mu 2019 ubwo hakorwaga filime mbarankuru Leaving Neverland, ivuga ku buhamya bwa Robson na Safechuck.
Ku ruhande rw’abareberera umutungo wa Michael Jackson, barimo John Branca na John McClain, bavuze ko amafaranga y’umuhanzi agomba gukomeza kwifashishwa mu kwishyura abavoka, kuko kubyirengagiza byashyira mu kaga umutungo yasize.
Ariko Paris Jackson, umukobwa wa Michael, we yasabye urukiko guhagarika izo ngengo z’imari zisabwa ku birego bijyanye n’iki kibazo, avuga ko bitakagombye gukomeza kwikoresha amafaranga menshi mu manza zijyanye n’ibyo ashinjwa. Abashinzwe umutungo wa Jackson bo bavuga ko icyifuzo cya Paris nta shingiro gifite.
Umuryango wa Michael Jackson wakomeje guhakana ibi birego, uvuga ko ari ibinyoma bigamije guharabika izina rye, ndetse usaba abantu kwibuka ibikorwa bye by’umuziki aho kwibanda kuri ibyo bivugwa.
Michael Jackson yapfuye mu 2009 afite imyaka 50. Nyuma y’urupfu rwe, umutungo we wakomeje gukorerwaho ibikorwa byinjiriza imiryango ye amafaranga, ariko guhera igihe Robson na Safechuck batangarije ubuhamya bwabo, hakomeje kuba imanza zitwara amafaranga menshi mu guhakana ibyo ashinjwa.