Abarwayi ba diyabete barasaba bagenzi babo kwisuzumisha hakiri kare no kubahiriza inama za muganga
Abarwayi barwaye indwara ya diyabete bavurirwa ku Bitaro bya Gihundwe barashishikariza bagenzi babo ndetse n’abaturage muri rusange kwitabira gahunda yo kwisuzumisha hakiri kare no gukurikiza inama zitangwa n’abaganga, bagaragaza ko kubahiriza izo nama bigira uruhare runini mu gutuma iyi ndwara idateza ingaruka zikomeye.
MAGESE Manase w’imyaka 63, avuga ko amaze imyaka 26 afata imiti ya diyabete, kandi ko muri iyo myaka yose atigeze ahura n’ibibazo bikomeye byaterwa n’iyi ndwara. Asobanura ko ibanga ryamufashije ari ukumvira inama za muganga no gufata imiti uko yagenewe. Ati: “Kubahiriza amabwiriza ya muganga byamfashije kubaho ubuzima busanzwe. Ndashishikariza bagenzi banjye kudacika intege, ahubwo bagakurikiza inama bahabwa.”
Ibi abihurizaho n’abandi barwayi bavuga ko kwita ku mirire iboneye, gufata imiti neza no kwisuzumisha buri gihe bibafasha kubaho neza kandi bagakomeza ibikorwa byabo bya buri munsi.
Nubwo bimeze bityo, aba barwayi bagaragaza ko hakiri imbogamizi zitandukanye zibangamira urugamba rwo kurwanya diyabete. Muri zo harimo abaturage bagifite imyumvire yo kwitiranya iyi ndwara n’amarozi, bigatuma bamwe batinda kugana abaganga. Hari kandi ikibazo cy’ibiciro by’imiti, aho bamwe mu barwayi basaba ko hakomeza gushakishwa ibisubizo byafasha kuyibona ku giciro cyoroheje.
Aba barwayi kandi basaba abaturage gucika ku myumvire ya kera, bakamenya ko diyabete ari indwara idakira burundu, ariko ishobora kugenzurwa neza binyuze mu gufata imiti uko bikwiye, kwitwararika no kubahiriza inama za muganga. Bashimangira ko umuntu umaze gusanga ayirwaye ahabwa inama z’uko akwiye kubaho, aho kuyifata ko kuba arwaye atari iherezo ry’ubuzima.
GIRANEZA Constance, uhagarariye ishami ry’indwara zitandura (NCD) ku Bitaro bya Gihundwe, avuga ko ibi bitaro bikora ubukangurambaga buri gihe bugamije kwigisha abaturage no kubakuramo imyumvire itari yo, binyuze mu kubakangurira kwitabira gahunda yo kwisuzumisha diyabete.
Asobanura ko abarwayi bigishwa guhindura imirire, bagahabwa ubumenyi ku mafunguro aturutse kubyo bahinga akwiye, uko ategurwa n’uko akwiye kuribwa kugira ngo bifashe mu kugenzura iyi ndwara.
Ku rundi ruhande, ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwakozwe mu mwaka wa 2022 bugaragaza ko abantu 3 ku bantu 10 baba bafite ibimenyetso bya diyabete, ibintu bigaragaza ko iyi ndwara ikomeje gufata indi ntera mu baturage.
NIYONSENGA Simon Pierre ushinzwe ubuvuzi bw’indwara no kwisuzumisha muri iki kigo asaba abaturage kwitabira kwisuzumisha hakiri kare, agaragaza ko diyabete itagaragara byoroshye, kuko uwayirwaye ashobora kutagira ibimenyetso bigaragara nk’umuriro cyangwa ububabare bukabije.
Ati: “Hari abantu benshi bayirwaye batabizi. Kwisuzumisha hakiri kare bifasha kuyimenya no kuyitangira kuyigenzura mbere y’uko iteza ibibazo bikomeye.”
Ibi bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Turwanye diyabete mu kazi.” Tariki ya 14 Ugushyingo buri mwaka, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya diyabete.
Nubwo umubare w’abandura iyi ndwara ukomeje kwiyongera ku rwego rw’isi, inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko ibipimo byayo bitari hejuru cyane ugereranyije n’imyaka icumi ishize. Gusa, abaturage basabwa gukaza ingamba zo kwirinda, kugira ngo imibare y’abarwara diyabete n’izindi ndwara zitandura igabanuke.
