AmakuruPolitiki

Abarenga 200 bahitanywe n’umwuzure,ubutabazi bukoneje gukorwa

Umwuzure watewe n’imvura nyinshi wibasiye agace k’intara ya Kashmir kagenzurwa n’u Buhinde wishe abaturage 46, abandi barenga 200 baburirwa irengero.

Uyu mwuzure wibasiye agace ka Chasoti gasanzwe gakorerwamo urugendo rwo kuramya ikigirwamana cya Durga ruzwi nka ‘Machail yatra’, mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2025.

Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko ubwo uyu mwuzure wibasiraga aka gace, hari abantu benshi bari bahateraniye, bafata amafunguro.

Ati “Abantu benshi bagiye muri uru rugendo bari bahateraniye bari gufata amafunguro, urabatwara.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kishtwar gaherereyemo aka gace, Ramesh Kumar, yatangaje ko abasirikare batangiye ibikorwa byo gutabara no gushakisha ababuriwe irengero.

Ramesh yagize ati “Amatsinda y’ingabo zirwanira ku butaka no mu kirere yatangiye akazi. Ibikorwa byo gushakisha n’ubutabazi birakomeje.”

Mu ntangiriro za Kanama 2025, akandi gace ko muri Leta ya Uttarakhand iri mu majyaruguru y’u Buhinde kibasiwe n’umwuzure, hapfa abaturage bane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger