Abanyeshuri basaga ibihumbi 255 biteguye gukora ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyatangaje ko abanyeshuri 255,498 biteguye gukora ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye, bizatangira ku wa Gatatu, tariki 9 Nyakanga 2025.
Muri abo banyeshuri, 149,134 bazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), barimo abakobwa 82,412 n’abahungu 66,722, baturutse mu mashuri ya Leta n’ayigenga.
Abandi 106,364 bitegura gukora ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, harimo abakandida bigenga 5,283. Muri bo, abakobwa ni 55,435 barimo 3,382 bigenga, mu gihe abahungu ari 45,646 barimo 1,901 bigenga.
NESA yatangaje ko imyiteguro y’iki gikorwa yagenze neza, harimo gutanga ibikoresho bikenewe, gutegura ibigo bizaberamo ibizamini no guhugura abazabikurikirana.
Ababyeyi n’abarimu bibukijwe ko bagomba gukomeza gutera inkunga abanyeshuri mu gihe barimo kwitegura, babatoza indangagaciro nziza n’imyitwarire myiza irinda icyaha cyo gukopera cyangwa indi myitwarire ishobora kubangamira imigendekere myiza y’ibizamini.
Ibizamini bizasozwa ku wa 18 Nyakanga 2025, bikazabera mu bigo by’amashuri 1,595 hirya no hino mu gihugu. NESA yibukije abanyeshuri kuzitwara neza, birinda icyaricyo cyose cyahungabanya gahunda y’ibizamini cyangwa icyatuma bahabwa ibihano.