Abanyarwanda baba muri Congo bizihije imyaka 31 yo Kwibohora, barishimira aho u Rwanda rugeze(Amafoto)
Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo bifatanyije n’Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 31 yo Kwibohora. Ibi birori byabereye muri Hotel Hilton – Les Tours Jumelles, mu murwa mukuru Brazzaville.
Byitabiriwe n’abarenga 300, barimo Abanyarwanda bahatuye n’inshuti zabo, abayobozi mu nzego za leta ya Congo, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, hamwe n’intumwa z’imiryango mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Jean Claude Gakosso, ni we wari umushyitsi mukuru.
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Bwana Parfait Busabizwa, yagarutse ku kamaro k’umunsi wo Kwibohora, ashimangira ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’amateka y’u Rwanda. Yibukije uko Ingabo zari iza RPA, zari ziyobowe na Gen. Maj. Paul Kagame, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigashyiraho ubuyobozi bwashubije Abanyarwanda icyizere.
Ambasaderi Busabizwa yanashimangiye ko mu myaka irindwi ishize, u Rwanda rwagize impinduka zifatika mu mibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu, ndetse rukomeje urugendo rwo kwiyubaka.
Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Congo ku mubano mwiza gifitanye n’u Rwanda, ndetse anashimira abaturage b’icyo gihugu ku bwo kwakira neza Abanyarwanda bahatuye cyangwa bahagenda.
Mu rwego rwo guha umwihariko uwo munsi, abari bitabiriye birarimbanyije mu mbyino gakondo. Haririmbwe indirimbo z’Umuco nyarwanda zatambukijwe n’umuhanzi Cyusa Ibrahim n’itorero Inganzo Ngari, ndetse n’itsinda rya Suite Compagnie ryigaragaje mu mbyino gakondo z’Abanye-Congo.