AmakuruPolitiki

Abanyarwanda baba mu Bufaransa bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu i Rennes

Abanyarwanda batuye mu Bufaransa, by’umwihariko abo mu Burengerazuba bw’icyo gihugu, bizihije ku nshuro ya 32 Umunsi w’Intwari z’Igihugu cy’u Rwanda mu mujyi wa Rennes, mu Ntara ya Bretagne, ku wa 1 Gashyantare 2026.

Uyu muhango wari ufite insanganyamatsiko ishimangira indangagaciro z’ubutwari, ubumwe n’urukundo rw’igihugu.

Uyu munsi wahuje Abanyarwanda benshi baba mu Bufaransa ndetse n’abandi baturutse mu Budage, mu gihe Abanyarwanda baba mu Bubiligi nabo bizihirije uyu munsi aho bari. Abitabiriye bagaragaje ko Umunsi w’Intwari ukomeje kuba umwanya wihariye wo kwegerana, gusubiza amaso ku mateka no kongera kwiyemeza gukomeza guharanira indangagaciro z’igihugu.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Amb. Nkurikiyimfura François, yashimye Intwari z’u Rwanda zitanze kugira ngo igihugu gisugire, ashimangira ko ubutwari atari amagambo ahubwo ari amahitamo n’ibikorwa bigaragarira mu mibereho ya buri munsi.

Yibukije ko kuba intwari bisaba kubaha indangagaciro z’igihugu, guharanira ubumwe no gushyira inyungu rusange imbere.

Ambasaderi yanagarutse ku ruhare rw’urubyiruko, arusaba kugera ikirenge mu cy’Intwari z’u Rwanda, anibutsa ko gukunda igihugu bihera ku gukunda no gusigasira umuco n’ururimi byacyo.
Yashimangiye ko kwigisha abana Ikinyarwanda ari imwe mu nkingi zo kubafasha gukura bazi inkomoko yabo no gukurana umuco kavukire ubaranga nk’Abanyarwanda.

Umuyobozi wa Diaspora y’u Rwanda mu Bufaransa, Renzaho Christophe, yasabye Abanyarwanda gukomeza gugaranira ubutwari no kwirinda ibikorwa byose by’ubugwari, agaragaza ko ubumwe n’indangagaciro ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu. Yavuze ko kuba mu mahanga bidakuraho inshingano zo gukomeza kubaka isura nziza y’u Rwanda no gusigasira umurage w’Intwari zarubanjirije.

Muri iki gikorwa, hatanzwe serivisi za Ambasade zirimo guha Abanyarwanda amarangamuntu, bituma benshi bishimira kwegerwa n’ibyangombwa by’igihugu cyabo. Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko iyi serivisi yabafashije kurushaho kwiyumva nk’abegereye igihugu cyabo n’ubuyobozi bwacyo.

Uyu muhango wanaranzwe n’ibitaramo n’ibikorwa by’umuco, aho umuhanzi Ben Kayiranga yashimishije abitabiriye, barabyina, barizihirwa, abadaherukana bongera guhura barahoberana, igikorwa gisozwa no gusangirira hamwe.

Abanyarwanda bo mu Burengerazuba bw’u Bufaransa bagize uruhare rukomeye mu kwakira bagenzi babo baturutse kure, babafasha kubona amacumbi mu ngo zabo, bigaragaza indangagaciro z’ubufatanye n’ubumwe.

Ibiganiro by’uyu munsi byayobowe na Chris Hoza, umwe mu ba influencers bazwi mu Bufaransa, wavuze ko yishimiye cyane kuyobora ikiganiro cyagarutse ku busobanuro nyabwo bw’ubutwari. Yagaragaje ko ari amahirwe yo kongera kwibutsa Abanyarwanda ko ubutwari butangirira ku mitekerereze no ku mutima wo gukunda igihugu.

Attaché Militaire w’u Rwanda mu Bufatansa,Col. Claver Karara, wagize uruhare mu biganiro, yibukije abitabiriye ko kuba intwari bidashingira ku nkomoko, ku mwanya umuntu afite cyangwa ku bugwi bwe, ahubwo bishingira ku murima wo gukunda igihugu no kukitangira mu byo umuntu akora bya buri munsi.

Nubwo Abanyarwanda benshi bitabiriye uyu muhango, hari n’abatarabashije kuwugeramo kubera gukererwa kwiyandikisha. Icyakora, abawitabiriye bose bahurije ku kuba Umunsi w’Intwari ukomeje kuba isoko y’ihuriro, ubumwe n’inyigisho zibibutsa inshingano zo gukomeza guharanira indangagaciro z’ubutwari n’urukundo rw’igihugu, aho baba bari hose ku isi.

Buri wese yishimiye guhura na mugenzi we

Amb.Nkurikiyimfura Francois yibukije Abanyarwanda baba mu Bufatansa gugaranira kwigisha abana babo ururimi rw’Ikinyarwanda
Abanyarwanda benshi bitabiriye iki gikorwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger