Abanyamulenge barimo kwicwa muri Kivu y’Amajyepfo baratabarizwa
Umuryango Mahoro Peace Foundation, ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wasabye Umuryango w’Abibumbye n’Afurika Yunze Ubumwe kugira icyo bakora mu maguru mashya kugira ngo barengere Abanyamulenge bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kugabwaho ibitero n’ingabo z’u Burundi, FDLR ndetse n’imitwe ya Wazalendo.
Mu ibaruwa ifunguye yo ku wa 22 Ukwakira 2025 yandikiwe Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, umuyobozi w’uyu muryango, Douglas Kabunda, yavuze ko muri ako gace hari ingabo z’u Burundi zibarirwa hagati ya batayo 12 na 15, zoherejwe mu misozi ituwe n’Abanyamulenge zifatanije n’ingabo za RDC, zifite intego yo kubatsemba.
Kabunda yagaragaje ko kuva izi ngabo z’u Burundi zagerayo, zakomeje ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, zirukana abaturage mu byabo no kubabuza uburenganzira bwo kubona ibiribwa n’ibindi bikenerwa bya buri munsi.
Yagize ati: “Abanyamulenge bakomeje kubuzwa kugera mu masoko, mu gihe abandi baturage bo mu bindi bwoko bemererwa kujyayo nta nkomyi. Kubera icyo kibazo, Abanyamulenge bamwe bamaze amezi menshi batabona ibicuruzwa by’ingenzi nk’umunyu n’isabune.”
Uyu muryango uvuga ko ubu Abanyamulenge bazengurutswe n’ibigo bya gisirikare birenga 58, aho abarwanyi ba FARDC, FDLR na Wazalendo bakomeje kubagabaho ibitero birimo no gukoresha drones, bikangiza amazu n’ubuzima bw’abaturage mu duce twa Rugezi, Mikenke na Nyamurombwe.
Kabunda yaburiye ko ibiri kubera muri Kivu y’Amajyepfo bishobora gukurura itsembabwoko rikomeye kurusha iryabereye ku nkambi ya Gatumba mu 2004, aho abantu 166 bahasize ubuzima.
Umushakashatsi Dr. Alex Mvuka yibukije ko ingabo z’u Burundi zari zimaze igihe zikorera muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu 2016, ubwo zatangiraga gufasha ihuriro rya P5 ryari riyobowe na Kayumba Nyamwasa. Yavuze ko icyo gihe intego yari uguhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko nyuma ingabo z’u Burundi zaje kwinjira mu masezerano n’iza RDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Dr. Mvuka yavuze ko nyuma yo gutsindwa muri Kivu y’Amajyaruguru, ingabo z’u Burundi zatangiye gukoresha inzira y’inzara n’ivangura mu kurimbura Abanyamulenge, ibintu afata nk’ibyaha bya jenoside.
Umuryango Mahoro Peace Foundation wasabye Loni n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gukora iperereza ryimbitse ku byaha bivugwa, kugeza imfashanyo ku baturage ba Minembwe, ndetse gusaba Leta ya RDC gukura ingabo z’u Burundi ku butaka bwayo no kugaragaza abakoze ibyo byaha imbere y’ubutabera.
