AmakuruPolitiki

Abantu 500 Bacyekwaho Uruhare mu Bujura muri SACCO: Haracyari Ababuriwe Irengero

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko kuva hatangira gukurikiranywa ubujura bwakozwe mu mirenge SACCO irenga 238, abantu basaga 500 bashyizwe mu majwi, ariko bake cyane ni bo bamaze kwishyura amafaranga yibwe.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yabigarutseho ku wa 8 Nyakanga 2025 ubwo yagezaga ku Badepite ishusho y’imikorere y’izi koperative z’imari, anagaragaza ko zimwe mu zahuye n’ubu bujura zari zigeze ku rwego rwo guhagarika ibikorwa.

Yavuze ko ubujura bukomeye bwagiye bugaragara mu Mirenge SACCO buturuka ku micungire mibi, gukoresha impapuro aho gukoresha ikoranabuhanga, hamwe no kubura ubugenzuzi bukwiye. SACCO nka Jabana, Mugunga, Butare, Bweyeye n’izindi zahawe nk’ingero z’ubujura bwagiye bukorwa na bamwe mu bayobozi cyangwa abakozi bazo.

Mu mibare yagaragajwe, abagera kuri 153 nibo bamaze kwishyura amafaranga yibwe, abandi bayishyura mu byiciro, naho abasaga 100 barimo n’abahoze bayobora zimwe muri SACCO, baburiwe irengero.

Minisitiri Murangwa yemeje ko hari bamwe bagiye bagezwa imbere y’ubutabera, abandi bahanishwa gufatirwa imitungo yabo kugira ngo bishyure ibihombo bateje. Yavuze ko kuva mu 2019 hashyizweho itsinda ryihariye rishinzwe gukurikirana abafite imyenda ya SACCO, ryashoboye kugaruza arenga miliyari 2.2 Frw.

Yakomeje avuga ko gushyira ikoranabuhanga muri SACCO 416 zose byatanze impinduka nziza, by’umwihariko mu kunoza ubugenzuzi no gukumira ubujura. Yanagarutse ku rwego SACCO zigezeho mu guhurizwa hamwe ku rwego rw’uturere, aho SACCO zo mu turere turindwi zamaze kwihuza, mu gihe izisigaye biteganyijwe ko na zo zizarangiza uyu muhigo, hakajyaho Cooperative Bank.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger