AmakuruPolitiki

Abakozi ba Leta bazasubira mu kazi ku wa Kabiri nyuma y’iminsi mikuru ya Pasika

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026, abakozi ba Leta n’abikorera bahawe ikiruhuko cy’iminsi mikuru, aho hizihijwe Uwa gatanu mutagatifu (Good Friday) ndetse n’uwa mbere wa Pasika (Easter Monday).

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’abakozi n’umurimo rigaragaza ko ku wa Gatanu tariki ya 3 Mata ari umunsi w’ikiruhuko rusange wizihiza Good Friday, naho ku wa Mbere tariki ya 6 Mata 2026 hakaba ari umunsi w’ikiruhuko wizihiza Easter Monday.

Bityo, guhera ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, abakozi ba Leta bazongera gusubira mu kazi, ibikorwa bya Leta n’iby’abikorera bigasubukurwa nk’ibisanzwe nyuma y’iyi minsi mikuru.

Iyi minsi mikuru isanzwe iba umwanya ku bakirisitu wo kwizihiza izuka rya Yezu Kristu, ndetse no gusabana no kuruhuka nyuma y’imirimo isanzwe ya buri munsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger