AmakuruUtuntu Nutundi

Abagore batatu bakomeretse mu gitero cy’ibyuma i Paris

Abagore batatu bakomerekejwe n’igitero cy’ibyuma cyabereye mu Mujyi wa Paris ku wa Gatanu, mu masaha y’umugoroba. Uwagabye icyo gitero yahise atoroka, ariko inzego z’umutekano zaje kumufata nyuma y’igihe gito.

Ibyo bitero byabereye ahahurira abantu benshi mu bice bitandukanye by’umujyi wa Paris, birimo République, Arts et Métiers na Opéra. Aho ni ku masitasi ya metro akunze kunyuramo abantu benshi, cyane cyane mu masaha yo kuva ku kazi.

Nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe ubwikorezi rusange i Paris (RATP), ibyo bitero byabaye hagati ya saa kumi n’iminota 15 na saa kumi n’iminota 45 z’umugoroba.

Polisi yatangaje ko abagore babiri bakomerekejwe bahise bitabwaho n’abashinzwe ubutabazi bwihuse, bajyanwa kwa muganga, aho byemejwe ko ibikomere byabo bitari ibyo gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Uwa gatatu we yagiye kwivuza ku giti cye.

Ubushinjacyaha bwemeje ko ukekwaho kugaba ibyo bitero yafatiwe mu gace ka Val-d’Oise mu masaha y’umugoroba w’uwo munsi. Yamenyekanye abikesha amashusho yafashwe na camera zicunga umutekano (CCTV), ndetse no hifashishijwe ikoranabuhanga ryo gukurikirana aho telefoni ye yari iherereye.

Iki gikorwa kibaye mu gihe inzego z’umutekano z’u Bufaransa zari zimaze iminsi zisaba abaturage n’abayobozi kongera ubushishozi, bitewe n’impungenge z’umutekano zishingiye ku byago by’iterabwoba n’ihungabana ry’ituze rusange, by’umwihariko mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yari yarasabye ko hakazwa ingamba z’umutekano mu gihugu hose, cyane cyane mu bwikorezi rusange, ashimangira ko hakenewe abashinzwe umutekano bagaragara kandi bagira uruhare mu gukumira ibyaha.

Kugeza ubu, impamvu zatumye ukekwaho icyo gitero agikora ntiziramenyekana, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyabimuteye n’uko byose byagenze mu buryo burambuye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger