AmakuruUbuzima

Abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’uruhu, umusatsi n’inzara bagiye gutanga serivisi mu bitaro bya Butaro

Burera – Ubuyobozi bw’ibitaro byigisha ku rwego rwa kabiri bya Butaro buherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Burera, bwatangaje ko buzakira abaganga b’inzobere bazaturuka hanze y’u Rwanda, baje gutanga ubufasha mu kuvura indwara zitandukanye z’uruhu, umusatsi n’inzara.

Nk’uko byatangajwe n’ibi bitaro binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr. Eulade Rugengamanzi, Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, abaganga bazaba bahari ku matariki akurikira:

Kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2025

Kuva ku itariki ya 4 kugeza ku ya 8 Kanama 2025

Kuva ku itariki ya 25 kugeza ku ya 29 Kanama 2025

Mu byitezwe muri ibyo byumweru harimo gutangwa ubuvuzi bwihariye bugamije gusuzuma no kuvura indwara z’uruhu harimo n’ibibyimba cyangwa kanseri zibasira uruhu.

Biteganyijwe ko abo baganga bazakora bafatanyije n’abandi bo mu Rwanda ndetse n’abo b’inzobere baturutse mu bindi bihugu. Ibi bikorwa bizabera ku bitaro bya Butaro, bizabera ku buntu kandi bizaba bigenewe cyane cyane abarwayi bakeneye ubuvuzi bwihariye ku ndwara z’uruhu, umusatsi n’inzara.

Ubuyobozi bwasabye inzego z’ubuzima zikorera mu karere ka Burera kubimenyesha abaturage babifitiye uburenganzira kugira ngo babashe kugana iyi serivisi yihariye. Abaturuka hanze y’Akarere ka Burera basabwe gukoresha ubwishingizi bwa Mutuelle de Santé kandi bakabanza kujya kwa muganga aho batuye kugira ngo babone impapuro z’ubwoherezwa (transfers).

Iri tangazo ryasohowe ku wa 23 Kamena 2025 rikangurira abaturage bose bafite ikibazo cy’indwara z’uruhu, umusatsi cyangwa inzara kugana ibitaro bya Butaro ku matariki yatangajwe, kugira ngo babone ubufasha bw’abaganga b’inzobere, mu rwego rwo guteza imbere ubuzima rusange no kurwanya indwara zikomeye zishobora kwibasira uruhu.

Ubuyobozi bwa Butaro bwashoje busaba abaturage bose kwitabira iyi gahunda, kugira ngo bunganirwe mu kubona ubuvuzi bufite ireme kandi ku buntu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger