AmakuruImikino

Rutahizamu wa Manchester United ari mu mazi abira azira guhohotera umukunzi we

Polisi y’i Manchester mu Bwongereza, yataye muri yombi rutahizamu Mason Greenwood ukinira ikipe ya Manchester United akurikiranweho ibyaha birimo gufata ku ngufu no guhohotera; nyuma y’ibirego bimushinja byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Polisi yavuze ko yamenye “iby’amafoto n’amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umugore wavugaga ihohoterwa yakorewe.”

Yunzemo iti: “Dushobora kwemeza ko uyu mugabo uri mu myaka 20 yahise atabwa muri yombi akekwaho gufata ku ngufu n’ihohotera.”

Kugeza ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru Mason Greenwood yari agifunze, mu gihe iperereza ryari rigikomeje.

Amashusho n’amafoto Polisi yavuze ko yabonye yashyizwe ku rubuga rwa Instagram n’umukunzi wa Greenwood yereka Isi yose ibyo uriya rutahizamu wa Manchester United yari yamukoreye.

Uyu mugore agaragara afite ibikomere byinshi ndetse ava amaraso mu kanwa.

Manchester United ku Cyumweru yatangaje ko Greenwood atazongera kwitabira imyitozo n’imikino yayo kugeza igihe kitazwi.

Iyi kipe yavuze ko itihanganira na gato ihohotera iryo ariryo ryose. Manchester yavuze ko yamenye ibirego bishinja Greenwood ku mbuga nkoranyambaga, gusa ivuga ko nta cyo yabivugaho mu gihe nta bimenyetso bya nyabyo biragaragara.

Nyuma y’amakuru y’ibirego Greenwood ashinjwa, abakinnyi batandukanye muri Manchester United barimo David de Gea, Paul Pogba, Cristiano Ronaldo, Jesse Lingard na Marcus Rashford bahise bahagarika kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger