AmakuruImikinoIyobokamana

Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi yakiriye agakiza

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Byiringiro Lague, yabatijwe mu mazi menshi,mu idini azasezeraniramo n’umukunzi we Uwase Kelia bamaze kuba umugabo n’umugore imbere y’amategeko.

Iki gikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2021, kibera Nyarutarama.

Nkuko amakuru dukesha ISIMBI abitangaza,Lague yabatirijwe mu idini rya Philadelphia Rhema Church rya Kimironko ariko umuhango nyirizina ukaba wabereye muri piscine yo kuri Tennis Club I Nyarutarama.

Bibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize Byiringiro Lague na Kelia basezeranye imbere y’amategeko, ubukwe bwabo bukaba buzaba tariki ya 4 Ukuboza 2021.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger