AmakuruPolitiki

Russia: Putin yerekanye intwaro agiye gukoresha kugira ngo atsinde intambara yo muri Ukraine

Mu Murwa Mukuru wa Moscow mu Burusiya Kuri Red Square none ku wa 9 Gicurasi 2023 habereye akarasisi kitwa Victory Day Parade maze herekanwa intwaro za rutura ruzitabaza mu ntambara rwashohoje kuri Ukraine nibiba ngombwa.

Intwaro zerekanywe mu karasisi ni intwaro z’ubumara ndetse n’intwaro zisanzwe n’ ubwo nta ndege za gisirikari zakoreahejwe mu karasisi nk’ uko byari bisanzwe. Muri ibyo birori Uburusiya bwishimiraga Intsinzi bwagize mu 1945 ubwo URSS yatsindaga Ubudage mu ntambara ya Kabiri y’Isi.

Ubwo ibi birori byarimo biba ariko abasirikari b’ u Burusiya bari baryamiye amajanja kuko bari bahawe imbunda zishobora kurasa drone kuko bari bafite impungenge ko Ukraine yabafatirana n’ ibyo birori ikabarasaho. Ni mu gihe bizihije ibi birori u Burusiya buri mu ntambara na Ukraine

Perezida w’ u Burusiya Vladimir Putin yavuze ko umutekano w’u Burusiya uza mbere y’ibindi byose maze avuga ko igihugu cye cyatangijweho intambara yeruye n’Uburengerazuba bw’Isi. Yavuze kandi ko iyo ntambara igaragaza kwishongora no kwishyira hejuru kw’Uburengerazuba bityo agaragaza ko urwo urugamba ari rwo ruzagena ahazaza h’u Burusiya ndetse ko byanze bikunze bagomba gutahana intsinzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger