AmakuruImikinoUrukundo

Rusheshangoga Michel aritegura ubukwe mu minsi yavuba

Myugariro w’ikipe y’igihugu, Amavubi na APR FC , Michel Rusheshangoga yamaze gushyira ahagaragara amatariki y’ubukwe bwe na Nakazungu Aimée bita Njungu, umukobwa bamaranye igihe kinini mu rukundo.

Ubukwe bwabo buteganyijwe tariki ya 26 Nyakanga 2019 aho imihango nyirizina izatangirira kuri Queens Land Park Kanombe saa munani n’igice (14h00’) ubwo bazaba bari mu mihango yo gusaba no gukwa.

Bivugwa ko Rusheshangoga amaze imyaka irenga itatu akundana na Nakazungu Aimée nk’uko bivugwa n’abazi neza aba bombi.

Tariki ya 27 Nyakanga 2019, ubukwe bw’aba bombi buzakomeza basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church ruri mu murenge wa Kimironko.

Rusheshangoga Michel w’imyaka 24 yatangiriye umupira w’amaguru mu Isonga FA mu 2011-2012 mbere yo kujya muri APR FC yakinnyemo imyaka itanu (2012-2017).

Nyuma yaho yahise ajya muri Singida United (2017-2018) agahita agaruka muri APR FC (2018). Kuva mu 2012 ni bwo Rusheshangoga yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru y’Amavubi.

Ubutumire bw’ubukwe bwa Rusheshangoga Michel n’umukunzi we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger