AmakuruPolitiki

Rurageretse hagati ya Televiziyo Rwanda n’igisirikare cy’u Burundi

Igisirikare cy’u Burundi cyamaganye amakuru y’uko Ingabo zacyo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorana n’imitwe yitwaje intwaro; gishinja Televiziyo y’u Rwanda kugira uruhare mu kuyakwirakwiza.

U Burundi ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byohereje Ingabo muri Congo, mu rwego rwo kuhagarura amahoro.

Ingabo zabwo zikorera ibikorwa byazo muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu gihe izi ngabo zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro, hari amakuru avuga ko zubatse ubucuti n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo; by’umwihariko uwa Nyatura umaze igihe ufatanya n’Ingabo za Congo (FARDC) mu mirwano zimaze igihe zihanganyemo n’umutwe wa M23.

Bivugwa ko Ingabo z’u Burundi zimaze igihe ziha imyitozo abarwanyi b’uriya mutwe usanzwe ufitanye umubano wa hafi na FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke, yikomye Televiziyo y’u Rwanda ayishinja kugira uruhare mu gukwirakwiza nkana ariya makuru avuga ko atari ukuri.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati: “N’ubwo abasirikare b’u Burundi bamaze gukora akazi gakomeye muri Congo, birababaje kubona abantu bamwe binyuze muri Televiziyo y’u Rwanda (RTV) bashinja nkana Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, kuyitoza ndetse no kuyiha intwaro.”

Colonel Biyereke yavuze ko aya magambo yise ayo gusebanya ari “igitutsi gikomeye ku bunyamwuga bw’ingabo z’u Burundi zisohoza inshingano zazo aho zoherezwa hose.”

Yavuze ko FDNB (Igisirikare cy’u Burundi) “iranyomoza yivuye inyuma aya magambo yavuzwe kubw’imigambi itazwi”, ashimangira ko abasirikare b’u Burundi batigeze na rimwe bakorana n’umutwe witwaje intwaro uwo ari wo wose ndetse bakaba batanateganya kubikora na rimwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger