AmakuruImikino

Rurageretse hagati ya Bugesera FC, AS Kigali na FERWAFA

Ikipe ya Bugesera, AS Kigali n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ntibavuga rumwe kuri mpaga yasabiwe guterwa AS Kigali kubera gukinisha muri shampiyona umukinnyi utemerewe gukina.

Ejo bundi ku cyumweru ni bwo Bugesera FC yari yakiriye AS Kigali, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye i Kigali. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Nyuma y’umukino, Bugesera FC yashinje AS Kigali gukinisha Kapiteni wayo Ntamuhanga Tumaine Titi, nyamara yari afite amakarita atatu y’umuhondo atamwemerera gukina uriya umukino.

Ibi ni byo Bugesera iheraho isabira AS Kigali guterwa mpaga na FERWAFA.

Ku ruhande rwa FERWAFA, umuvugizi wayo Bonnie Mugabe yemeza ko bamaze kwakira ikirego cya Bugesera, hakaba hategerejwe ikemezo kiza gufatwa na Komisiyo ishinzwe amarushanwa kuri kiriya kibazo.

Mugabe ashimangira ko AS Kigali yakinishije Titi izi neza ko afite amakarita atatu y’umuhondo dore ko urutonde rw’abakinnyi batemerewe gukina rwari ku rubuga rwa FERWAFA.

Mu gihe byagaragara ko AS Kigali yakinishije Titi izi neza ko yari atemerewe gukina, yahita iterwa mpaga.

Ku ruhande rw’ikipe ya AS Kigali, Komezusenge Daniel usanzwe ari umunyamabanga wayo avuga ko bakinishije Titi bazi neza ko nta makarita atatu atwamerera gukina afite.

Komezusenge avuga ko Ntamuhanga yujuje amakarita atatu ku munsi wa 15 wa Shampiyona AS Kigali ikina n’Amagaju, bityo akaba yarasibye umukino w’umunsi wa 16 iyi kipe yatsinzwemo na Musanze.

Ati” Ntabwo umukinnyi twakinishije yari afite amakarita atatu, Ntamuhanga Tumanine yabonye ikarita ya mbere ku munsi wa kabiri dukina n’ikipe ya Kirehe, abona indi karita ku munsi wa gatanu dukina na Mukura, abona n’ikarita ya gatatu ku munsi wa 15 dukina n’Amagaju.”

“Bivuze ko yari amaze kuzuza amakarita atatu atagomba gukina umukino ukurikiye, biba ngombwa tutamukinisha kuri matche twakinnye na Musanze ku munsi wa 16.”

Ku bw’uyu munyamabanga wa AS Kigali, ngo Kapiteni wabo afite ikarita imwe yabonye AS Kigali ikina na Rayon Sports ari na yo mpamvu bahisemo kumukinisha bahura na Bugesera.

Umunyamabanga wa AS Kigali avuga ko FERWAFA ishobora kuba yaribeshye yandika amakarita kuri Titi. Yanavuze kandi ko bigoranye ko ukwibeshya kwaba kwarabaye ku ruhande rwabo, ngo kuko Mateso J. de Dieu usanzwe ari umutoza wungirije anafite inshingano zo kumenya amakarita abakinnyi ba AS Kigali babonye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger