AmakuruPolitiki

Rulindo : Umuturage yishwe n’igitero cyari Kiyobowe n’Umukuru w’Umudugudu

Nyirahakorimana Vestine umugore wa Ndahimana batuye mu mu Kagari ka Mvuzo, Umurenge wa Murambi ho mu Karere ka Rulindo, avuga ko umugabo we yishwe n’abantu azi mu gitero cyari kiyobowe n’Umuyobozi w’Umudugu baturanye bamushinja kwiba intama gusa ngo igishengura abaturage ni uko uwitwa Barayagwiza mwene Kazanenda bivugwa ko bibanye ngo yaje gufungwa ariko agahita afungurwa ari naho bahera bavuga ko ari ibintu byari byateguwe bashaka kwikiza Nyakwigendera.

Nyirahakorimana akomeza avuga ko umugabo yahondaguwe ndetse agatemagurwa kugeza ashizemo umwuka ashinjwa kwiba Intama .Ngo yarakomanze undi agiye gukingura yumva hanze induru zirimo kuvuga abagabo avuga amazina barimo kumuhondagura bavuga ko yibye.

Akomeza avuga ko yahise aca mu muryango w’inyuma ashaka kwiruka ariko ngo bikamwanga mu nda agasubira inyuma aje kureba umugabo we ngo akabona intama yapfuye iri iruhande rw’uwo bavuga ko bibanye , umugabo we agakubwira anatemagurwa kugeza apfuye akandi hatabuze ubwishyu bwo kwishyura ibyo yibye.

Abaturage bavuga ko batumva uburyo uyu Ndahimana yishwe dore ko batamuziho ingeso yo kwiba, ahubwo ko ari umugambi wacuzwe kuko uyu Barayagwiza bivugwa ko bibanye iyi ntama , yikorejwe intumbi yayo mu muhanda akajyanwa kuri Station ya Polisi ya Murambi ariko ngo nyuma y’isaha imwe agahita afungurwa.

Undi avuga ko impamvu ibi byafashwe nk’akagambane ari uko aba bishe Ndahimana bari barikumwe n’umuyobozi w’Umudugudu wa Munyinya aho baje mu Mudugudu w’Iraro uhayobora atabizi kandi ngo abishe uyu Ndahimana ni abavandimwe ba Barayagwiza kuko bose ari bene Kazanenda.

Nyina wa Ndahimana avuga ko ubwo yumvaga umuhungu arimo gutabaza , yahise yitambika atakambana avuga ko afite ubwishyu bwo kwishyurira umuhungu we ariko ngo bikanga ahubwo nawe akaza gukubitwa inkoni ku itako na Mahoro mwene Kazanenda , ibintu avuga ko RIB izi neza dore ko bavuga ko hafashwe amafato hagatangwa ikirego ariko ntihagire icyo bitanga.

Uyu mukecuru mu kiniga cyinshi avuga ko itako rye ryangiritse ndetse na RIB , gusa akavuga ko atizeye ko rizakira, ati’’ Ryaraboze ntiriteze no gukira ,none se ubu ndabyizeye ko ntagomba kugwa hejuru y’umwana wanjye ?’’. Ubu icyo cyizere ntakigira nte ku bagabo banteye mu rugo nanjye ndi nyina w’umwana’’

Ikindi bavuga ko batumva uburyo Umuyobozi yahagarikiye umuntu akubitwa akarinda yicwa kandi yari kwitabaza izindi nzego zirimo Polisi .

Uwo bita Zirikana bavuga ko ariwe waje gufatira Ndahimana hafi y’iwe agahita atabaza abo bita bebe Kazanenda bityo bakaba basaba ubutabera bwimbitse kugora ngo abakoze ibi babiryozwe cyane ko bagombaga kuregera izindi nzego ahu kwica umuntu ngo yibye.

Binyuze kuri Twitter , Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwihanganishije Umuryango wa Nyakwigendera ndetse bwibutsa abaturage ko niyo baba bakosherejwe batagomba kwihanira kandi ko abakekwaho kwivugana Ndahimana batorotse ubu barimo gushakishwa.

Polisi y’u Rwanda nayo ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter yemeje ko iki kibazo yakimenye ndetse ko abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu barimo gushakishwa.

Gusa ibi byavuzwe na Polisi ndetse n’Akarere ka Rulindo, byatewe utwatsi n’abaturage cyane ko bavuga ko aba bene Kazanenda bashinjwa kwivugana Ndahimana barimo kwidegembya ku manywa y’Ihangu .

Umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru ,avuga ko ubwo yageraga muri aka Kagari ka Mvuzo hagombaga gushyingura Nyakwigendera , uyu Mukuru w’Umudugudu bivugwa ko ari ahagarikiye abamwishe yakubise amaso umunyamakuru agahita yurira igare akigendera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger