AmakuruAmakuru ashushye

Rulindo: Imvura yaraye igwa yahitanye ubuzima bw’abana bane

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 mata nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko imvura yaraye igwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, yatwaye ubuzima bw’abana bane.

lbi byabereye mu Mudugudu wa Rugaragara Akagali ka Marembo, Umurenge wa Cyungo,mu Karere ka Rulindo ahagana saa cyenda z’ijoro zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 mata 2020, aho hapfuye abana.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyungo Mutuyimana Jeannette mu kiganiro yagirannye n’itangazamakuru yagize ati:” nibyo Koko urukuta rw’inzu rwagwiriye abana bane mu masaha ya saa cyenda aba bana harimo abuzukuru batatu n’umwuzukuruza umwe w’uyu mukecuru babanaga nawe.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu muryango wahuye n’ibi bibazo warusanzwe utuye ahantu hatari muri site y’umudugudu gusa akaba yasabye abandi baturage bagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mukaga kuba bahavuye bakajya gucumbika muyindi miryango murwego rwo kwirinda ko hagira abandi babura ubuzima muri iki gihe cy’imvura.

Ubwo twakoraga iyi nkuru Kandi twamenye ko muri uyu Murenge Kandi hari undi muturage wakubiswe n’inkuba ariko bakaba bamujyanye kwamuganga ubu ngo arimo kugenda yoroherwa,Meteo Rwanda yaburiye Abanyarwanda ko iyi mvura izakomeza muri uku kwezi kwa kane ikazagwa iruta isanzwe igwa mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger