Amakuru

Ruhango:Abantu bataramenyekana batemye umupolisikazi bahita baburirwa irengero

Umupolisikazi wari uvuye mu kazi we n’umuturage bari kumwe, ubwo bari bageze mu Kagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, batezwe n’abantu bataramenyekana, barabatema barabakomeretsa cyane cyanye uyu mupolisikazi batemye mu mutwe no ku kuboko.

Uyu mupolisikazi witwa Mukeshimana Claudine yakomeretse bikabije kuko bamutemye mu mutwe ndetse no ku maboko.

Ubu ari kuvurirwa mu Bitaro bya Kabyayi mu Karere ka Muhanga mu gihe uwo bari kumwe we ari kuvurirwa mu Kigo Nderabuzimana cya Byimana muri Ruhango.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, mu Mudugudu wa Rusororo mu Kagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana mu masaha y’umugoroba ubwo bwari butangiye kwira nta muntu ubasha kubona undi ngo amumenye.

Yagize ati “Hari nka saa kumi n’ebyiri na mirongo…ababatemye bahise biruka ntawabashije kubamenya ariko inzego zahise zitangira igikorwa cyo kubashakisha. Nubu ntibaraboneka.”

Yavuze ko abakoze ibi, bikekwa ko ari abajura kuko muri aka gace hasanzwe habera urugomo rukomeye rw’abantu b’abajura batega abahisi n’abagenzi bakabambura ibyabo.

Uyu mupolizikazi yambuwe ibyo yari afite byose birio na Telephone igezweho yakoreshaga.

Dr Muvunyi Jean Baptiste uyobora Ibitaro bya Kabgayi biri kuvurirwamo uyu mupolisikazi, yavuze ko yakomeretse cyane byumwihariko ku kiganza no mu mutwe ariko ko abaganga bari kumwitaho cyane.

Aya makuru y’ubugizi bwa nabi yemejwe na Mutabazi Patrick uyobora Umurenge wa Byimana, wavuze ko uyu mupolisikazi yambuwe ibyo yari afite birimo telefone ndetse n’igikapu.

Yavuze ko umuturage bari kumwe bakaza no gutemerwa hamwe, bari bahuriye mu nzira bagafatanya urugendo ndetse ko aho bategewe n’abagizi ba nabi, ari hafi y’ingo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger