AmakuruImikino

Ruhago:Umutoza w’Amavubi yavuze inzira imwe rukumbi yatuma u Rwanda rumera nka Maroc

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Carlos Alos Ferrer,yavuze ko inzira yonyine yatuma u Rwanda rugera kure mu mupira w’amaguru nk’aho Maroc igeze ari ugukinisha abanyamahanga.

Nkuko tubikesha Radiotv10,uyu mutoza yavuze ko gukinisha abanyamahanga byaha umusaruro mwiza Amavubi akaba yagera ikirenge mu cya Maroc.

Yagize ati“Niba (u Rwanda) dushaka kuzagera ikirenge mu cya Maroc tukagera ku rwego yagezeho, tugomba kurushaho guha ikizere abakinnyi bakomoka mu mahanga.”

Umutoza Carlos Alós Ferrer yabonye intsinzi ye ya mbere mu Mavubi amaze imikino 7 ayitoza aho yanganyaga gusa ndetse no kubona ibitego byaranze.

Mu mikino 7 u Rwanda ruheruka gukina,rwinjije ibitego 2 gusa mu gihe Maroc uyu avuga iheruka gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere igeze muri 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’isi.

Yabigezeho isezereye Portugal muri 1/4 iyitsinze igitego 1-0 mu gihe muri 1/16 yari yasezereye Espagne kuri penaliti.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger