AmakuruImikino

Rugwiro Herve wa Rayon Sports aragezwa imbere y’urukiko

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, Herve Rugwiro, aragezwa imbere y’urukiko atangire aburane ku byaha aregwa nyuma y’ibyumeru bigera kuri bibiri amaze afungiwe i Rubavu.

Herve Rugwiro ashinjwa kwambuka umupaka akajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atabiherewe uburengazira n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Akekwaho kandi kwambuka umupaka akoresheje ibyangombwa byo muri RDC; yafatanywe n’uwitwa Uzima Rizinde w’imyaka 39.

Mu byangombwa byagaragaye uyu mukinnyi yari afite, harimo ikarita y’itora yo muri RDC yatanzwe mu 2017, igaragaza ko yavukiye i Bahunde muri Masisi ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yatangaje ko Rugwiro Herve azaburana kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko yari amaze iminsi ari mu maboko y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ahatwa ibibazo bitandukanye kuri iki kibazo.

Rugwiro Hervé ni umukinnyi wa Rayon Sports guhera muri Nyakanga uyu mwaka, aho yayisinyiye imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na APR FC.

Uyu mugabo ukomoka i Huye, yatangiriye umupira we mu kigo kizamura impano z’abana cya Kabutare, atozwa n’umutoza Katibito Byabuze.

Yahavuye mu 2009 ajya mu Ishuri ry’Umupira rya APR FC ndetse ayikurikiramo, atangira gukinira ikipe nkuru mu 2013 mu gihe yayivuyemo nyuma y’imyaka 10 muri Kamena uyu mwaka, yirukanywe kimwe na bagenzi be 15.

Herve Rugwiro aratangira kuburana kuri uyu wa Kabiri

]

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger