Amakuru ashushyeImikino

Rugby: U Rwanda rwahuriye n’uruva gusenya muri Cote d’Ivoire

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Rugby ‘Silverbacks’, yaraye ihuye n’uruva gusenya muri Cote d’Ivoire ubwo yatsindwaga amanota 60-3 mu mukino w’ijonjora rya mbere mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Ni umukino waraye ubereye ku kibuga cya Bingerville muri Cote d’Ivoire, rukaba rwagowe cyane n’uyu mukino wari gutuma rubona itike yo kujya mu matsinda.

Ni umukino waraye ubaye ku wa Gatandatu, amakipe yombi yahataniraga kubona itike yo kujya mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya Rugby kizaba 2020.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari amanota 31 ya Cote d’Ivoire ku busa bw’u Rwanda, mu gice cya 2 nibwo u Rwanda rwatsinzemo amanota 3, umukino wose warangiye ari 60 kuri 3.

Gutsindwa uyu mukino byahise bikuraho inzozi z’u Rwanda zo kuzakina igikombe cy’Afurika cy’umwaka utaha.

U Rwanda rwabonye itike yo gukina amajonjora y’igikombe cy’Afurika muri 2018 ubwo rwabonaga umwanya wa 3 mu mikino ya Silver Cup yabereye muri Ghana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger