AmakuruImyidagaduro

Rudeboy ari kubarizwa muri Uganda-AMAFOTO

Umuhanzi w’umunya-Nigeria witwa Peter Okoye uzwi ku izina rya Rudeboy muri muzika nyuma yo gutandukana n’impanga ye Paul Okoye babanaga mu itsinda rya P Square, yamaze gusesekara  muri Uganda aho yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’abakundana ‘Saint Valentin’.

Ni igitaramo kizabera mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Gashyantare mu kibuga cya Lugogo Cricket.

Rudeboy yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe  mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nta bihambaye yasezeranyije abanya-Uganda gusa yabijeje igitaramo cyiza.

Asubiza ikibazo yari abajijwe n’itangazamakuru, Rudeboy yavuze ko azakora uko ashoboye uyu munsi w’igitaramo ukazasigara mu mitima y’abakundana cyane ko azaba aririmbira abakundana basohokanye kurusha uko azaba aririmbira abari kwizihiza umunsi w’abakundana muri rusange.

Ubwo yari ageze muri Uganda, Rudeboy yavuze ko mu byukuri yashenguwe n’urupfu rwa Mowzey Radio wari inshuti ye ndetse ko umuziki we utazibagirana mu matwi ye ndetse no mu matwi ya benshi bityo ko azaririmba zimwe mu ndirimbo za Radio igihe azaba ari ku rubyiniro.

Icyakora Rudeboy yanavuze ko we na Radio bafite ubuhanga budasanzwe ndetse ko nta wundi muntu waririmba nkabo, ati ” Radio yari afite umwihariko, yararirimbaga abantu bakumva baryohewe, bagatwarwa , yabikoraga nkuko mbikora kandi na muntu wabikora nkuko mbikora.”

Rudeboy ufite indirimbo zikunzwe zitandukanye, yasezeranyije abafana be naba Radio muri rusange ko azaririmba indirimbo yitwa ‘Nakudata’ ya nyakwigendera Mowzey Radio.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryo muri Uganda akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe
Rudeboy afata ifoto y’urwibutso n’umunyarwenya Alex Mwangi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger