AmakuruUtuntu Nutundi

Rubavu: Umugabo yatemye umugore we amuca ijosi

Umugabo witwa Mahangayiko yivuganye uwahoze ari umugore we witwa Uzamukunda amuciye ijosi nyuma yo kumutema amusanze mu murima w’ibisheke.

Ibi byabaye ku gicamunsi cy’ejo kuwa Gatanu taliki 30 Kanama 2019, mu murenge wa Nyamyumba mu Kagari ka Burushya mu Mudugudu wa Kaberamo.

Bavuga ko kuri uyu wa gatanu ahagana saa sita z’amanywa aribwo uyu mugabo yaje asanga umugore bahoze babana mu murima w’ibisheke ahita amutema ijosi ahita apfa.

Abaturanyi babo bavuga ko ibisheke byari iby’uyu mugore wishwe.

Bakomeje bavuga ko uyu muryango wari usanzwe urimo amakimbirane kuko uyu  nyakwigendera yari asanzwe yaratandukanye n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubuyobozi bwari bwarabagabanyije imirima, umwe bamuha uruhande rwe n’undi urwe. Mu gihe ibisheke byari bigiye kwera uyu  mugore bivugwa ko yabigurishije.

Uyu wahoze ari umugabo we abimenye abwira uwabiguze ko namusanga muri uwo murima abisarura azamwica, asaba uyu mugore kumusubiza amafaranga ye.

Nyakwigendera yatemwe aje kureba niba ibisheke byeze ngo abigurishe abandi ni bwo umugabo yamusanze mu murima aramutema amukuraho ijosi.

Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamyumba, yemeje iby’aya makuru.

Avuga ko iyi miiryango bari barayitandukanyije kubera amakimbirane banabagabanya imitungo ku buryo buri umwe yari afite ibye ariko ngo batunguwe no kumva umugabo yishe umugore.

Uyu mugabo ubu afungiye kuri sitasiyo ya Police ya Gisenyi mu gihe umurambo w’uriya mugore wajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger