AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Ba buzukuru ba shitani baheruka gukatisha abantu inzembe batawe muri yombi

Polisi y’Igihugu ikorera mu ntara y’Uburengerazuba yataye muri yombi abasore babiri baheruka gutera urugo rw’umuturage wo mu karere ka Rubavu bagakomeretsa nyirurugo n’umugore we.

Abatawe muri yombi ni Muvandimwe Innocent na Bapfakubyara Evaliste.

Polisi kuri Twitter yayo yavuze ko “bakekwaho gukubita no gukomeretsa Nahimana James na Nyiraneza Mariette.”

 

ku itariki ya 09 Ukuboza 2021 ni bwo bariya basore b’inzererezi bazwi nk’abuzukuru ba shitani bateye urugo rwa Nahimana ruri mu murenge wa Rubavu w’akarere ka Rubavu, we n’umugore we babakomeretsa mu mutwe bifashishije inzembe.

Abakomerekejwe bahise bajyanwa igitaraganya ku kigo nderabuzima cya Byahi aho bahise batangira kwitabwaho n’abaganga.

Mu minsi ishize i Rubavu hari habaye umukwabo wo guhiga abibumbiye muri ririya tsinda ry’Abuzukuru ba Shitani kubera ibikorwa by’urugomo bikunze kubaranga.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa abari baratawe muri yombi bahise barekurwa, ari na bwo bahise bakora ariya mahano.

Amakuru avuga ko bakoze ruriya rugomo mu rwego rwo kwihorera no kwihimura, ndetse no kwerekana ko bakomeje gahunda yo kwigomeka.

Polisi yavuze ko abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo yayo ya Gisenyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger