AmakuruIyobokamana

Roma: Papa yasohotse mu bitaro

Nyuma y’iminsi ibiri ari mu bitaro, papa Francis yasohotse mu bitaro none ku wa 01/Mata/2023. Papa yagiye mu bitaro ku wa Kane kubera indwara ikomoka ku buhumekero.

Akimara kuva  mu bitaro yagaragaye mu modoka agenda  amwenyura  aramutsa abantu ari mu nzira agana i Vaticani. Avuye mu bitaro mbere y’ iminsi mike  ngo muri Kiliziya Gatolika batangire icyumweru gitagatifu kuko ejo ku itariki 2/Mata/2033 hazaba umunsi mukuru wa Mashami.

Ku wa gatanu, umuvugizi wa Vaticani Matteo Bruni yavuze ko Papa atazayobora imihango ikorwa ku munsi mukuru wa Mashami.

Papa Francis akomoka mu gihugu cy’ Argentina ariko muri Mata akaba azizihiza isabukuru y’imyaka cumi amaze ari  Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Ubuzima  bwa papa bukomeje gukomera bitewe n’uko yigeze kubagwa ibihaha agifite mu myaka  20 ndetse no minsi ishize mbere y’ uko ajya mu bitaro yagenderaga mu igare ry’ abafite ubumuga bitewe n’ uburwayi bw’ ivi yagize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger