AmakuruImyidagaduro

Rocky Kirabiranya uherutse kuvugwaho ubukwe atakoze arashinjwa arenga miliyoni 6 z’Amanyarwanda

Umusobanuzi wa filime Uwizeyimana Marc wamamaye ku mazina ya Rocky Kimomo mu mwuga akora wo gusobanura filime, nyuma yo kuvugwaho ko yakoze ubukwe butaribwo, ubu arashinjwa arenga Miliyoni 6 z’Amanyarwanda.

Izi miliyoni 6 uyu mugabo umaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’agasobanuye benshi ashinjwa, zikomoka ku masezerano y’imikoranire yasinyanye na “Ingwe media” ngo akayica , bamaze kumuha ayambere angana n’ibihumbi 500Frw.

Imikoranire Hagati y’aba bombi [Rocky Kimomo na Igwe Media], hongeye gututumba ikibazo cyo kuba yaba ‘yaranyanganyije amafaranga yahawe’, mu ntangiriro z’amasezerano yashyizweho umukono kuwa 28 Gashyantare 2021, hagati ye na ’Igwe Media’ bemeranya ko azajya asobanura filime yamamaye ikaza kuburirwa irengero yitwa ’Maitre Nzovu’.

Nyir’umushinga avuga ko kugeza ubu, bafite ibihombo byinshi bashyizwemo n’uyu musobanuzi. Bavuga ko bakomeje kumusaba kubahiriza amasezerano akabyanga, ubu baramwishyuza arenga Miliyoni 6Frw.

Nk’uko bigaragara mu masezerano bagiranye, ni uko buri gace Rocky Kimomo yari kujya asobanura, yagombaga kujya ahabwa ibihumbi 50Frw akagenda avanwa muri bya bihumbi 500 Frw yahawe ku ikubitiro, ari nako bagenda bamwongera andi bijyanye n’aho umushinga wari kuba ugeze.

Aya masezerano kandi akaba agaruka ku bijyanye n’abari kujya bamamaza muri filime ’Maitre Nzovu’ yasobanuraga akora nk’umukozi wa Igwe Media. Amasezerano bagiranye yemewe n’amategeko, na cyane ko yashyizweho umukono na Noteri witwa Safina Mukamana.

Amasezerano ya Igwe Media na Rocky Kimomo yamusabaga gutanga filime isobanuye imwe buri cyumweru ni ukuvuga uduce tune mu kwezi

Amasezerano Rocky Kimomo yagiranye na Igwe Media akaba yemewe nk’uko bigaragara yashyizweho umukono na Noteri.

Ku ikubitiro Rocky Kimomo akaba yarahawe ibihumbi magana 500 Frw akaba yari kuzajya yishyurwa ibihumbi mirongo 50Frw kuri buri gaceMu busanzwe benshi bazi ko uyu musobanuzi yitwa Uwizeyimana Marc nyamara ku irangamuntu bivugwa ko ari iye handitseho Uwizeye MarcAmajwi yishyuza Rocky Kimomo akaba ari kuri Instagram account ya dream.tv.rwKuri uru rukuta akaba ari naho hagaragaraho ibyangombwa byose n’amasezerano hagati ya Rocky Kimomo na Igwe
MediaUmunyamakuru Tino we asanga ari umuriro Rocky agiye gufungwa imyaka 7.

Rocky aherutse kuvugwaho ko yasezerabye nyuma biza kugaragara ko ataribyo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger