AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Robert Mugabe amaze amezi ane arwariye mu bitaro byo mu gihugu cya Singapore

Robert Mugabe wahoze ari umukru w’igihugu cya Zimbabwe, amaze amezi ane arwariye mu bitaro byo mu gihugu cya Singapole aho akomeje kwitabwaho n’inzobere z’abaganga ku burwayi afte.

Aya makuru yatangajwe na Perezida Emmerson Mnangagwa wamusimbuye ku butegetsinyuma y’uko uyu musaza w’imyaka 95  ahiritswe ku butegetsi n’ingabo z’igihugu.

Mnangagwa yavuze ko Mugabe wagejeje Zimbabwe ku bwigenge ari korohererwa nubwo amaze igihe mu bitaro.

Yagize ati “Umubyeyi w’igihugu cyacu, umusangirangendo Robert Mugabe aracyari mu bitaro muri Singapore aho ari kwitabwaho n’abaganga.”

Yakomeje agira ati “Bitandukanye na mbere ubwo uwahoze ari Perezida byamutwaraga ukwezi kumwe, kuri iyi nshuro abaganga be basabye ko yamara igihe kinini.”

Mnangagwa yavuze ko aherutse kohereza itsinda riyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma Misheck Sibanda kujya kureba uko Mugabe amerewe.

Itsinda ryasuye Mugabe ryatangaje ko ari koroherwa ndetse ko ashobora gusezererwa mu bitaro vuba.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo Mnangagwa yatangaje ko Mugabe atakibasha kugenda kubera izabukuru n’uburwayi.

Mu myaka 37 Mugabe yamaze ku butegetsi, yakunze kujya muri Singapore kwivuzayo.

Mugabe yakuwe ku butegetsi n’igisirikare cyari gishyigikiye Emmerson Mnangagwa, mu Ugushyingo 2017.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger