Amakuru ashushyeUrukundo

Ringtone Apoko ushaka kwegukana Zari yamushyiriye impano y’imodoka avayo yumiwe

Umuhanzi wo muri Kenya witwa Ringtone Apoko ushaka kweguka Zari The Boss Lady watandukanye na Diamond Platinumz yashatse guhura na Zari ubwo yari mu gihugu cya Kenya amushyiririye impano y’imodoka ya  Range Rover Sport aramutegereza aramubura.

Uyu musore nyuma yo kumva ko Zari yatandukanye na Diamond byaramushimishije cyane ahita atangira gahunda zo gushaka uko yazabana na Zari akamuhoza amarira yatewe na Diamond , Uyu musore udatinya gutangaza ko akunda Zari cyane. Kuri uyu wa Gatanu 11 Gicurasi 2018 uyu musore uririmba injyana zihimbaza Imana yamenye ko Zari afite gahunda muri Kenya ahitamo kugura Imodoka ya Range Rover Sport  ayitegura nk’impano agiye guha Zari yikundiye nubwo byarangiye ntacyo ageze kuko yategereje Zari akamubura.

Zari ubwo yari mukiganiro kuri Radio ya Kiss Fm yo muri Kenya  yatangaje ko uyu musore atamuzi nagato yagize ati” Uwo Ringtone ntabwo muzi ndetse sindahura nawe , ni ubwambere numvise ibi bintu . Mfite abantu barenga miliyoni 3.9 bankurikira kuri Instagram  sinkunze kumenya ninde unkurikiye cg buri wese ukunkurikira.”

Uyu musore abinyijije ku rubuga rwa Instagram yanditse agira agize ati “Nkimara kumva ko Zari the boss lady ari mu kiganiro kuri Kiss FM hamwe na Shaffi Eweru, nahise nihutira kumushyikiriza impano ye gusa kubw’amahirwe make nasanze yavuye kuri Radio. Ntabwo namuguriye imodoka ntafitiye ubushobozi, nayiguze nk’impano y’amasabukuru yose ntabonetsemo mu buzima bwe. Ndimo gusenga ngo uyu mwaka nzahirwe.”

Si umbwambere uyu Ringtone Apoko agaragaje gukunda cyane Zari  ibintu byatangiye nk’imikino dore ko  yabanje gusengera Zari ubundi amutumaho abantu biciye ku mbuga nkoranyambaga ariko Zari ntiyabiha umwanya ibi Ringtone ntibyaciye intege  yageze ubwo agura inka 40 ahita atanga itangazo ko Zari namwemera azahita ajya gutanga inkwano muri Uganda.

Zari  ari  mu gihugu cya  Kenya muri gahunda Kenya ye yise ‘The Colour Purple’ izaba muri iyi wikendi irabera ahitwa Uhuru Gardens.

Ringtone Apoko azaruhuka ari uko yegukanye Zari The Boss Lady

Twitter
WhatsApp
FbMessenger