AmakuruPolitiki

Rilindo: Umugabo akurikiranywego kwivugana Umugore we amukekaho kumuca inyuma

Umugabo wo mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, akurikiranyweho kwivugana umugore we nyuma yo kumutonganya amubwira ko yabonye umugabo asohotse iwe yiruka agakeka ko avuye gusambana na nyakwigendera.

Uyu mugabo w’imyaka 26 utuye mu Mudugudu wa Muvumu mu Kagari ka Muvumu mu Murenge wa Shyorongi, arakekwaho gukora iki cyaha cyo kwica umugore we tariki 16 Ugushyingo 2022.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwakiriye dosiye ikubiyemo ikirego cy’uyu mugabo tariki 21 Ugushyingo 2022, buvuga ko nyakwigendera n’uyu ukurikiranyweho kumwivugana bari barashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Buvuga ko ku mugoroba wo ku ya 16 Ugushyingo 2022 ubwo uyu mugabo yatahaga iwe mu rugo, yahise agirana amakimbirane n’umugore we, avuga ko yabonye umugabo asohoka iwe yiruka bityo ko barimo basambana.

Ubushinjacyaha buvuga ko amakuru yatanzwe na bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, agaragaza ko uyu mugabo atari ubwa mbere yari agerageje kwica umugore we kuko no mu mwaka ushize yari yabigerageje ubwo yamutemaga mu gahanga agahita atoroka.

Nyuma ngo yaje kwiyunga n’umugore we, basabana imbabazi biyemeza kongera kubana nyamara uyu mugabo atahwemye gukomeza imyitwarire itaboneye irimo ubusinzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger