AmakuruImyidagaduro

Rihanna yagizwe ambasaderi w’igihugu cye cy’amavuko

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty yagizwe  ambasaderi w’igihugu cye cy’amavuko cya Barbados akaba yabonye uyu mwanya wa ‘Ambassador Extraordinary and Plenipotentiary’ nyuma yo kubona ko urukundo akunda igihugu cye rukwiye ndetse akazabashaka kumenyekanisha igihu cye mu mahanga.’

Rihanna  w’imyaka 30 y’amavuko ishingano yahawe  kuri uyu mwanya  ni izo kuzamura ubukerarugendo , Uburezi no kongera inshoramari muri iki gihugu. Uyu muhanzikazi kandi  yari amaze imyaka irindwi ari ambasaderi w’umuco muri iki gihugu.

Ibi byatangajwe na  Mia Amor Mottley Minisitiri w’Intebe wa  Barbados avuga ko  Rihanna ari umukobwa ukunda igihugu cye , unagifasha  mu bikorwa bitandukanye birimo no kumenyekanisha iki gihugu kibarizwa  mu Burasirazuba bw’ibirwa bya Caraïbes ari byo bitumye ahabwa uyu mwanya w’icyubahiro.

Rihanna nawe yatangaje ko yishimiye uyu mwanya yahawe  agira ati “Ntewe ishema no guhabwa uyu mwanya n’igihugu cyanjye , Buri munya-Barbados wese azagira uruhare kuri izi nshingano  kandi nditeguye nishimiye cyane izi nshingano mpawe , nzakorana neza na Minisitiri w’intebe n’ikipe ye muguha isura nshaya  igihugu cyacu(Barbados).”

Ibi bije nyuma yaho Rihanna yongereye amafaranga Miliyoni 6 z’amadorali  yashyiraga mu muryango yashinje witwa The Clara Lionel Foundation udaharanira inyungu ugamije gufasha, guteza imbere uburezi n’indindi  gifasha c washinzwe mu 2012.

Rihanna
Twitter
WhatsApp
FbMessenger