AmakuruImyidagaduro

Riderman n’umufasha we Agasaro Nadia bibarutse impanga

Umuraperi Riderman n’umufasha Agasaro Nadia batangaje ko mu ijoro ryo kuwa 13 Kamena 2021,  bibarutse abana b’impanga, baje ari ubuheta nyuma y’uko bari basanzwe bafite umwana w’umuhungu wavutse muri 2015.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Riderman yavuze ko yishimiye kwibaruka izi mpanga zatumye aba umubyeyi w’abana batatu.

Ati “Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwa muntu.

Sinigeze na rimwe ndota ndi umubyeyi w’impanga, ariko Imana yangize we. Yaguye umuryango wacu, iduha abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane.

Imana hejuru ya byose, amashimwe k’umubyeyi wibarutse @AgasaroNadiaFarid, amashimwe ku baganga, amashimwe ku nshuti n’umuryango. Ndabakunda.”

Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y’amategeko ku itariki 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kicukiro, tariki 16 Kanama 2015.

Ku wa 11 Ukuboza 2015, uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu, umwita Rusangiza Eltad.
Riderman n’umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda,dore ko awumazemo imyaka 16.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger