AmakuruImyidagaduro

RIB yinjiye mu kibazo cya Vestine na Dorcas

Ibibazo byo gutandukana hagati y’abahanzi Vestine na Dorcas bakunzwe mu Rwanda mu ndirimo zo guhimbaza Imana na Irene Mulindahabi cyongeye kuvugwa mu itangazamakuru nyuma y’amakuru avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwacyinjiyemo.

Ejo bundi aha ibi bibazo bisa naho birangiye Mike Karangwa wari wagarutseho cyane muri iki kibazo agirwa nyirabayazana yijeje Abanyarwanda ko Irené Mulindahabi natamusaba imbabazi azamugeza mu butabera.

Kuri ubu hari amakuru avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha ( RIB ) rwakiriye ikirego cya Mike Karangwa urega Irene Mulindahabi ibijyanye no kumuharabika.

Byose bijya gutangira Mulindahabi yasohoye itangazo rivuga ko ahagaritse imikoranire yagiranaga n’abahanzi Vestine na Dorcas yafashaga binyuze muri sosiyete ye ya MIE.

Mu mpamvu zo gutandukana kwabo , Mulindahabi yaje gutunga agatoki Mike Karangwa na Nzizera Aimable, avuga ko aba bagabo ari bo bamushwanishije na nyina w’aba bana.

Nyuma y’ibi Mike Karangwa na Nzizera Aimable bafatanya mu mitegurire y’ibitaramo bya Rwanda Gospel Stars Live bahindutse iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga.

Hari ababise abagambanyi, abandi babavumira ku gahera bavuga ko batakabaye bakora ibintu bituma Dorcas na Vestine bava mu maboko ya Mulindahabi wabamenyekanishije.

Hakabaho ariko n’ikibazo cya Youtube Channel ya Vestine na Dorcas, Mulindahabi agashinjwa na nyina w’aba bana ko ayisaruramo akayabo akikungahaza wenyine.

Nyina w’aba bana Uzamukunda Elisabeth byamuvanye iwe i Musanze bimuzana i Kigali aje guhura n’abanyamakuru ngo ababwire intimba aterwa no kubura Channel y’abana be.

Yibanze kuri ‘Cano’ ( Channel) ya YouTube yumvikanisha ko icy’ingenzi ari uko abana be basubizwa cano yabo kabone nubwo Mulindahabi atasubiza amafaranga amaze kuyisaruramo.

Ibya cano byaravuzwe cyane hirya no hino ku mbuga nkoranyambagaa, ndetse abanyarwenya babibyaza umusaruro bigana uburyo nyina w’aba bana yasabaga cano ashishikaye cyane.

Mike Karangwa ashize amanga yavuze ko nta ruhare na ruto yagize mu gutandukanya Mulindahabi n’aba bahanzi, anyomoza ibyo Mulindahabi yanditse kuri Instagram.

Karangwa yunzemo ko gushinjwa amakosa atagizemo uruhare byakozwe nk’ibigamije kumwicira izina, kandi koko ku mbuga nkoranyambaga benshi baramwibasiye bikomeye.

Nyuma yaho ariko Mike yerekanye ubutumwa bw’abantu batandukanye, bwerekana ko bamwiseguyeho nyuma yo kumenya ko ibyo Mulindahabi yamuvuzeho atari ukuri.

Karangwa ariko akavuga ko Mulindahabi natamusaba imbabazi na we nk’umuntu w’umugabo azamujyana mu nzego z’ubutabera kugira ngo zimukurikirane.

Kugeza ubu niba iki kibazo cyageze muri RIB bigaragara ko ugusabwa imbabazi kitigeze kibaho.


Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger