AmakuruIyobokamana

RIB yataye muri yombi umuvugabutumwa ukurikiranweho gusambanya umwana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umuvugabutumwa wo mu Itorero rya Assemblée de Dieu muri Gisagara ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 15.

Uyu muvugabutumwa w’imyaka 32 yatawe muri yombi ku wa 30 Nyakanga 2021; yafatiwe mu Karere ka Gisagara.

Igihe cyatangaje ko uyu mukozi w’Imana ngo yatangiye gusambanya uyu mwana mu mwaka ushize wa 2020 ubwo ababyeyi be bari bamaze gutandukana agasigara yibana wenyine mu nzu.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Icyaha akurikiranyweho yagikoreye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara, Umudugudu wa Nyabitare.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ndora.

Ati “Dosiye yamaze gukorwa ndetse izashyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 2 Kanama 2021.’’

Yavuze ko akenshi abana basambanywa n’abantu bazi, babanza kubigiraho incuti kugira ngo babagirire icyizere.

Ati “Ababyeyi barasabwa kujya barinda abana babo kuba basambanywa. RIB irasaba abashakanye kwirinda amakimbirane, kuko ashyira abana mu kaga ko kuba basambanywa.’’

Dr Murangira yavuze ko abakora ibyaha byo gusambanya abana batazigera bajenjekerwa.

Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora icyaha nk’iki cyo guhohotera umwana. Turakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uyu mupasiteri agihamijwe yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger