AmakuruAmakuru ashushye

RIB yataye muri yombi umukozi w’Akarere ka Nyamagabe wagaragaye asambanira mu ruhame

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi, umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ukekwaho gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame. Ni amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo wari uri mu kabari, umukobwa amwicaye ku kibero bameze nk’abari gutera akabariro.

Bivugwa ko byabaye ahagana saa yine z’igitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 1 Mata 2023, mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

Amakuru dufite ni uko uwo mugabo ari Umukozi w’Akarere ka Nyamagabe. Ayo  makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 6 Mata akurikiranywaho icyaha cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame ubwo yari mu kabari agakora imibonano mpuzabitsina mu ruhame.

Dr. Murangira yavuze ko imyitwarire nk’iyi iteye isoni kandi idakwiye guhabwa intebe mu Muryango Nyarwanda. Yavuze ko RIB isaba abantu kwirinda gukora ibikorwa by’urukozasoni kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko. Yavuze ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo dosiye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uyu mukozi ukurikiranywe, iki cyaha yakoze aramutse agihamijwe yahanishwa ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ifoto ikomoka ku mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger