AmakuruPolitiki

RIB yahamagaje Uwimana Nkusi Agnes utambutsa ibiganiro kuri Shene You Tube

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Uwimana Nkusi Agnès wahoze ari umunyamakuru akaza gusubiza ku bushake ikarita imwemerera gukorera itangazamakuru ku butaka bw’u Rwanda.

Uyu mugore ukomeje gutambutsa ibiganiro kuri shene ya YouTube ya ‘Umurabyo’ yahamagajwe na RIB ku wa 26 Ukwakira 2022, kugira ngo agire ibisobanuro atanga nk’uko ibaruwa IGIHE dukesha iyi nkuru ifitiye kopi ibigaragaza.

Urwo rwandiko rumuhamagaza ruvuga ko agomba kwitaba mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ukwakira 2022, ku cyicaro gikuru cya RIB giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Ntabwo hatangajwe ibyo Uwimana akurikiranyweho ariko ni umuntu wakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa YouTube aho atambutsa ibiganiro benshi bagaragaza ko bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni kenshi kandi hagiye humvikana amajwi y’abantu baba abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abavugira imiryango iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside, basaba ko yakurikiranwa n’ubutabera, aho bamushinja kwihisha inyuma y’itangazamakuru agakwirakwiza imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’izibiba urwango ahanini yifashishije imiyoboro ya YouTube.

Mu baherutse kugaragaza ko Uwimana akwiye kugezwa imbere y’ubutabera harimo Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro wavuze ko imvugo z’uyu mugore zigamije kubiba urwango no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Ibyo uyu mugore Uwimana Nkusi Agnes yakoze kandi agikora ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntibikeneye iperereza cyangwa isesengura. Brigaragaza bihagije. Akoresha imvugo itaziguye nk’abandi bajenosideri bose. Ni nka Valerie Bemeriki kuri RTLM”.

Uwimana Nkusi Agnès yahoze ari umunyamakuru ubifitiye ibyangombwa bimwemerera gukorera uyu mwuga mu Rwanda gusa muri Nzeri 2021, yashyikirije ikarita ye, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC [Rwanda Media Commission].

Icyo gihe mu itangazo rya RMC, yatangaje ko nyuma yo gusubiza ikarita yari yarahawe, Uwimana Agnes atakiri umunyamakuru w’umwuga wemerewe gukorera itangazamakuru mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger