AmakuruAmakuru ashushye

RIB yaburiye abantu bishoye mu bucuruzi bw’uruhererekane rw’amafaranga bukorerwa kuri murandasi (Pyramid scheme)

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bwaburiye abantu bishoye mu bucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid Scheme) bukomeje kuzenguruka kuri murandasi bwitwa “100K for 800K”, ko uzabufatirwamo azahanwa.

Ushobora kuba wibaza uko ubu bucuruzi buzwi nka ’Pyramid Scheme’ bukorwa .

Ubundi muri ubu bucuruzi ba nyiri kigo bashishikariza umuntu gutanga cyangwa kwishyura umubare runaka w’amafaranga, kikamwizeza ko nazana umubare uyu n’uyu w’abandi bantu batanga amafaranga angana nk’ayo nawe yatanze azajya abona inyungu, bikamugeza ku bukire bwihuse mu gihe gito .

Muri ubu bucuruzi kandi uwinjira muri bwo , hari ubwa ’100K for 800K’ aha asabwa kwishyura ibihumbi ijana hanyuma agasezeranywa guhabwa ibihumbi 800 Frw.

Bikorwa mu buryo bw’amatsinda. Ayo matsinda aturuka ku kiziga kinini kigomba kuba kirimo abantu 15. Muri abo bantu haba harimo umwe uri hagati mu ruziga.

Uwinjiye wese yohereza ibihumbi 100 Frw ku muntu uri hagati mu ruziga, yamara guhabwa ayo mafaranga yose akava mu itsinda hanyuma uwari umukurikiye akaba ari we ukomeza guhabwa gutyo gutyo.

RIB ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yasabye abanyarwanda kureka bene ubu bucuruzi kuko uzabufatirwamo azahanwa.

Banditse bagira bati
” Hari ubucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid Scheme) bukomeje kuzenguruka kuri murandasi bwitwa “100K for 800K”.#RIB iramenyesha abaturarwanda ko ubwo bucuruzi butemewe mu #Rwanda kuko bugamije ubwambuzi bushukana.”

“Abantu babugiyemo barasabwa babubavamo kuko uzabufatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya. ”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasobanuye ko ubucuruzi bwa Pyramid bugira ingaruka mbi ku baturage no ku gihugu kuko utanze amafaranga nta cyizere aba afite cyo kuyasubizwa.

Nta servisi cyangwa ingurane ahabwa, nta masezerano asinya agaragaza uburenganzira n’inshingano afite.

Uretse kuba umuturage arangarira muri ibyo bikorwa ntiyizigamire cyangwa ngo ashore umutungo we mu bikorwa bimuteza imbere, imikoresherereze y’amafaranga yakirwa n’icyo kigo cy’ubucuruzi ntigaragara.

Abanyarwanda barasabwa kubwirinda naho babibonye bakamenyesha inzego z’umutekano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger