AmakuruAmakuru ashushye

RIB irashinjwa guharabika uwo ifunze imushinja gutunga PhD y’incurano

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye kotswa igitutu rushinjwa guharabika Igabe Egide rufunze rumukurikiranyeho ibyaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, by’umwihariko kubeshya ko afite impamyabumenyi adafite.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru ni bwo RIB yatangaje ko yafunze uriya mugabo imukurikiranyeho “gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda.”

RIB kuri Twitter yayo yunzemo ko Igabe “yahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kugira ngo abone akazi”, akaba yari afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro.

 

Kaminuza ya Atlantic International University mu butumwa busubiza ubwo RIB yari yanditse kuri Twitter yayo, yanyomoje ibyatangajwe na n’uru rwego ivuga ko Egide Igabe yabaye umunyeshuri wayo kandi ko yakoze porogaramu ya PhD yamuhesheje impamyabumenyi y’ikirenga mu byo yigaga.

Iti: “Atlantic International University iremeza ko Dr Egide Igabe yarangije amasomo ya PhD muri Kaminuza yacu. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’isuzumwa ryakozwe n’Ibiro by’iyi Kaminuza rishinzwe abanyeshuri, AIU’s Office of the Registrar.”

Ubutumwa bwa AIU bukimara kujya hanze RIB yahise itangira kotswa igitutu ishinjwa kuba yaraharabitse uriya musore.

Cyakora cyo Dr Murangira B. Thierry uvugira ruriya rwego mu butumwa yahaye Ikinyamakuru Taarifa, yavuze ko abavuga ko Igabe yari umunyeshuri wabo bafite ibyo bashingiraho, RIB na yo ikagira ibyo yashingiyeho imufata.

Yunzemo ko “RIB ifite impamvu zifatika zituma Igabe Egide akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano”, asaba ko hategerezwa icyemezo cy’urukiko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger