AmakuruPolitiki

Réseau des Femmes irakataje mu guhashya ihohoterwa rikorerwa abangavu inaba igisubizo kirambye ku barikorewe

Umuryango Réseau des Femmes ukomrje gukora ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa iryariryo ryose cyane irikorerwa abangavu rikabaviramo gutwara inda z’imburagihe n’izindi ngaruka zishamikiyeho, ryahagurukije inzego bwite za Leta zifatanije n’abafatanya bikorwa batandukanye.

Intara y’Amajyaruguru nka rumwe mu nzego bwite za Leta,ku bufatanye na Réseau Des Farmes pour la Development Rural, bateguye inama nyungurana bitekerezo ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu bagaterwa inda imburagihe.

Ni inama yari yitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya ihohoterwa, yabereye mu karere ka Musanze kuri uyu wa 31 Werurwe 2023, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hakumirwa inda z’imburagihe ziterwa abangavu n’ubuvugizi ku gusubiza mu buzima busanzwe abazitewe.”

Abitabiriye iyi nama, babwiwe ko ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu bagaterwa inda, bugomba gukomeza, mu rwego rwo guhindura imyumvire ya bamwe mu banyarwanda, bakamenya ko gutwara inda atari ikibazo gihangayikishije cyane, ahubwo ko guhohoterwa bagatwara inda aribyo bikomeye kuko biherekezwa n’izindi ngaruka mbi nyinshi ku mibereho y’uwahohotewe.

Uwimana Xaverine, umuyobozi wa reseau des farmes pour la developement rural, akaba ari nayo yateguye iyi nama ifatanije n’Intara y’amajyaruguru, yashimiye imikoranire y’inzego bwite za Leta n’uyu muryango mu gukumira no kurwanya ihohoterwa, avuga ko bizagabanya iki cyaha.

Ati: “Turifuza gushyira imbaraga mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abangavu rikabaviramo mutwara inda imburagihe, ndetse no gukora ubuvugizi kuri bariya bana bahotewe kugirango inzego zitandukanye, abafatanya bikorwa ndetse n’abanyarwanda muri rusange, bumveko uwahohotewe atari igicibwa, bamufashe gusubira mu buzima busanzwe ndetse bahabwe n’ubutabera.”

Nyirarugero Dancile, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yakebuye ababyeyi ndetse n’abandi bagihishira abakora ihohoterwa ntibatange amakuru ngo abanyabyaha bakurikiranywe.

Ati: “Turishimira ko aba bangavu bamenyekanye bakaba barafashijwe gusubira mu buzima busanzwe, ariko tunakangurira ababyeyi kujya batanga amakuru ajyanye n’ihohoterwa. Ndashimira cyane abafatanyabikorwa batandukanye badufashije muri ubu bukangurambaga. Turifuza kubukomeza kugeza aho imibare y’abahoterwa izarangira.

Ihohoterwa rikorerwa abangavu, ni ikibazo gihangayikishije abanyarwanda, ariko kiba kigenda kigabanuka biturutse ku bushake bwa politike Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gukumira ihohoterwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger