AmakuruUburezi

Reba uburyo wareba amanota y’ibizamini bya leta bitakugoye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022, Minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

1) Kuri Interineti
2) Kuri Telefone

1. Kuri Interineti

Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza, icyiciro rusange cyangwa se Abarangije ubumenyi rusange ukoresheje Interineti kurikiza ibi bikurikira:

1) Abashaka kureba amanota n’ikigo bazigaho kuri intermet banyura ku rubuga www.reb.rw bagakurikiza amabwiriza.

2) Mu kuboko kw’iburyo, reba ahanditse “Search Results”

3) Hitamo icyiciro umunyeshuri yakoreye ikizamini (P6, S3 cyangwa S6)

4) Munsi yaho ahanditse “Registration No” wandikemo Code (inomero iranga umunyeshuri)

5) Emeza ukanda kuri Enter kuri clavier cyangwa se ukande ku gashushanyo ka loupe ukoresheje souris.

2. Kuri Telefone abarangije amashuri abanza, icyiciro rusange cg ubumenyi rusange.

Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza, icyiciro rusange cyangwa se Abarangije ubumenyi rusange ukoresheje.

Telefone kurikiza ibi bikurikira:

1) Andika SMS : S6+Code (inomero iranga umunyeshuri) cg S3+Code cg se P6+Code 2) Ohereza kuri 8888

Urugero: Andika P603030902022 wohereze kuri 8888 Andika S30101010OLC028 wohereze kuri 8888 Andika S604055MEG017 wohereze kuri 8888


3.Kuri Telefone abarangije mu myuga n’ubumenyingiro

1) Hamagara *702*1# 2) Hanyuma ukurikize amabwiriza

Iyo ugize ikibazo uhamagara umurongo utishyurwa 4848

4. Abarangije inderabarezi

Abarangije inderabarezi bo bashobora kureba amanota yabo kuri www.ur.ac.rw, hanyuma ukareba ahanditse College of Education.

Inkuru yabanje

MINEDUC yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta

Twitter
WhatsApp
FbMessenger