AmakuruImikino

Reba uburanga bw’ikizungerezi kigiye kurushinga na Bernardo Silva wo muri Manchester City(Amafoto)

Umukinnyi wa Manchester City,Bernardo Silva yatangaje ko azakora ubukwe n’umunyamideli bakundana mu kwezi kwa Nyakanga,buzabera iwabo muri Portugal.

Bernardo amaze imyaka isaga itatu akundana na Ines Tomaz ndetse mu kwezi kwa Gatanu gushize yamwambitse impeta amusaba kuzamubera umugore undi ahita abyemera.

Aba bombi bemeje ko ubukwe bwabo buzaba kuwa 01 Nyakanga 2023,bukazabera mu mujyi wo mu mujyaruguru wa Porto.

Ikinyamakuru gikomeye muri Portugal,Correio da Manha cyavuze ko ubukwe bw’aba bombi buzitabirwa n’abantu 350 aho bazasezerana imbere y’Imana ahitwa Douro.

Iki kinyamakuru kivuga ko Ines w’imyaka 28 yatangiye gushaka umukorera ikanzu y’ubukwe i London ariko ngo ntararangiza guhitamo uko azambara kuri uwo munsi ukomeye.

Silva yakundanye na Ines nyuma yo gutandukana n’umunyamideli w’Umufaransa Alicia Verrando.

Ines ubusanzwe amazina ye yose ni Ines Degener Tomaz, niwe watangaje bwa mbere ko ari mu rukundo na Bernardo,ubwo yashyiraga kuri Instagram yerekana uyu mukinnyi amuhobeye bari ku mucanga.

Urukundo rw’aba bombi rwakomeye mu bihe bya guma mu rugo babanyemo n’inshuti zabo mu mujyi wa Lisbon.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger