AmakuruImyidagaduro

Reba amafoto ya Jeanine Noach n’undi musore bari mu rukundo yasimbuje Cyusa

Umukobwa witwa Jeanine Noach wabiciye bigacika mu rukundo n’umuhanzi Cyusa Ibrahim yaciye amarenga ko ari mu rukundo nundi musore nyuma yo gutandukana na Cyusa wahoze ari umukunzi we.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram Jeanine Noach yerekanye umusore bari mu Rukundo, maze yerekana ko anyuzwe no kuba bari kumwe yifashishije akamenyetso k’umutima, mu gihe we yanditseho ijambo ‘love’.

Watchmani umusore bivugwa ko ari mu Rukundo na Jeanine Noach, yasangije abakunzi be ibihe byiza yagiranye nawe maze yandikaho ijambo mukundwa kuri buri mashusho yose yagendaga asangiza abantu.

Mu mashusho ya mbere abanza aba bombi babanje kwerekana ko banyuzwe no kuba bari kumwe ubwo berekanaga bahana iminwa ariko bayerekeza kuri kamera, nyuma berekana bishimanye banywa shampanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger