AmakuruImyidagaduro

Reba amafoto atandukanye yaranze umuhango wo gusezerana kwa Prince Kid na Miss Elsa (Amafoto)

Mu mafoto reba ibyaranze umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko kwa Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid mu myidagaduro ndetse na Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Ni umuhango wabaye k’umunsi w’ejo taliki 2 Werurwe 2023 ubera mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.

Nkuko amafoto yabigaragaje Prince Kid na Miss Elsa barahiriye kubana nk’umugore byemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Aba bombi biyemeje kubana nyuma y’inkuru nyinshi zagiye zibavugwaho z’urukundo ndetse na bimwe mu bimenyetso byagiye bigaragara benshi babishimangira ubwo Prince Kid yatabwaga muri yombi nyuma Miss Elsa nawe agafungwa akurikiranyweho kubangamira iperereza aho yageragezaga gushaka ibimenyetso bigaragaza ko Kid arengana.

Ni ibintu byakoze ku mitima ya benshi ndetse byemexa benshi ko urukundo rwa nyarwo rukibaho ari nako babifuriza kubana.

Ubwo inkuru y’uko aba bombi basezeranye yamenyekanaga abantu benshi barimo n’ibyamamare bagaragaje ko bishimiye iyi nkuru ari nako babifuriza kuzagira urugo rw’umugisha.

Prince4 Kid yasezeranye na Elsa mu gihe yitegura gusubira kuburana cyane ko Ubushinjacyaha buherutse kujuririra icyemezo cyo kumugira umwere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger