AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

REB yamaze impungenge abarimu ku itinda ry’imishahara yabo

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), Dr Irénée Ndayambaje, avuga ko ibijyanye n’uburyo bwo gushyira abarimu mu myanya barimo kureba uko byakemuka burundu.

Dr Ndayambaje yagize ati “Gahunda yo gushyira abarimu bashya mu myanya twarayitunganyije mu turere dusaga 25, gusa dukomeje gukorana n’abayobozi batandukanye mu turere kugira ngo byihutishwe birangire. Mu gihe kiri imbere turateganya gushyiraho uburyo bwo kubika amakuru ku rwego rw’igihugu, areba abantu bashya binjira mu mwuga wo kwigisha”.

Ati “Ibyo bizatuma kubashyira mu myanya byihuta bityo n’ikibazo cy’imishahara itinda kirangire burundu”.

Ibi arabivuga mu gihe bamwe mu barimu bamaze iminsi bagaragaza ko umushahara wabo utinda kubageraho kandi baba bawukeneye ngo ubafashe mu mibereho yabo ya buri munsi.

Abaganiriye na Kigali Today dukesha iyi nkuru,bavuga ko baheruka umushahara w’Ukuboza 2019, wabagezeho mu mpera z’uko kwezi, bakaba barategereje uwa Mutarama uyu mwaka amaso agahera mu kirere kandi haba hari imyenda bagomba kwishyura no gukemura ibindi bibazo by’ingo zabo, bakifuza ko icyo kibazo cyarangira.

Umwe muri abo barimu wo mu Ntara y’Iburasirazuba utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko kudahemberwa igihe bibabangamiye, cyane ko batanahabwa amakuru ku mpamvu y’iryo tinda.

Agira ati “Duheruka guhemberwa ukwezi k’Ukuboza umwaka ushize. Biba byatuyobeye kuko no mu badukuriye nta n’uwo tubona uza ngo aduhe agakuru kuri iryo tinda, duhera mu gihirahiro ubundi tugategereza”.

Ati “Bitugiraho ingaruka rero, nkanjye mfite inguzanyo ya Banki mba ngomba kwishyura ukwezi kurangiye none reba iminsi irenzeho. Ubu batangiye gushyiraho amande, ni ikibazo gikomeye.”

Undi ati “Umushahara wa mwalimu ugize kuba ari muto hakiyongeraho gutinda kuwubona, biratuzahaza. Baratubwira ngo bitinzwa no gushyira abarimu mu myanya (Placement), sinumva ukuntu abasanzwe twabuzwa guhembwa n’abashyashya, ababishinzwe babitunganye bityo iki kibazo kirangire”.

Uyu na we ati ‘Twari tumenyereye guhembwa mu matariki 26 cyangwa 27 none ukundi kwezi kugeze hagati. Nk’ubu umuntu aba yarikopesheje akanaguza amafaranga ngo abana bajye ku ishuri, ukwezi kwarangira bagatangira kukwishyuza, ukabura icyo uvuga ku buryo utangira kwihisha ari ko gutakaza ubunyangamugayo, birababaza”.

Umwe mu bashinzwe imishahara y’abarimu, Beshobeza Jean Damascène ukorera mu karere ka Nyagatare, avuga ko gutinda kw’imishahara y’abarimu ari ikibazo rusange, ko akenshi biterwa no gushyira abarimu mu myanya bitinda.

Ati “Icyo ni ikibazo rusange kiri hirya no hino mu gihugu, kigaterwa na placement kuko habayeho guhindagura imyanya y’abarimu, kandi REB ivuga ko tutahemba icyo gikorwa kitararangira. Icyakora birimo gukorwa byihuse ku buryo bitazarenza itariki 13 z’uku kwezi tutabahembye, kugira ngo gikemuke ni uko placement zazajya zikorwa kare”.

Uretse n’ikibazo cy’itinda ry’imishahara, bamwe mu barimu bavuga ko kubona ibaruwa ya burundu yemeza ko ari abakozi ba Leta bitinda cyane bigatuma imisanzu y’ubwiteganyirize bwabo itagera mu kigo kibishinzwe, bityo bakamara imyaka nta bwisungane mu kwivuza (RSSB) bafite bikabagora kandi ari abakozi nk’abandi, bakifuza ko byakosorwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger