AmakuruPolitiki

RDC: Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko yatanze amakuru mabi ku nama yatumiwemo i Kigali

Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko ya Congo-Kinshasa Christophe Mboso Kodia M’puanga yemeje ko atazigera akandagiza ikirenge cye mu nama ya 47 y’abayobozi b’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango ukoresha ururimi rw’Igifaransa iteganijwe muri Nyakanga 2022 i Kigali.

Ibi byatangajwe na Visi Perezida we Prof André Mbata ubwo yari mu bikorwa bitegura iyi nama byabereye i Rabat muri Marroc kuva kuwa 23 kugera kuwa 24 Kamena 2022.



Imbere y’Inteko y’abaitabiriyr inama, Prof Mboso yavuze ko u Rwanda rwagize uruhare mu gutera inkunga umutwe wa M23, kugera ubwo ufashe igice cy’ubutaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Bunagana).

Mboso yaboneyeho kumenyesha abitabiriye iyi nama ko igihugu cye cyasheshe amasezerano yose cyari gifitanye n’igihugu cy’u Rwanda.

Mu izina ry’umuyobozi we w’inteko ishingamategeko Christophe Mboso, Mbata yavuze ko Inteko sihingamategeko ya RD Congo by’umwihariko umuyobozi wayo Mboso, atazigera akandagiza ikirenge cye mu nama ya 47 y’abakuru b’inteko zinshinga amategeko mu bihugu bigize umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa(APF) iteganijwe i Kigali kuva kuwa 5-9 Nyakanga 2022, Mu gihe cyose umutwe wa M23 ashinja u Rwanda gufasha uzaba ukigenzura umujyi wa Bunagana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger