Amakuru

RDC: M23 yashyize Bunagana mu maboko y’ igisirikari cy’ Uganda

None kuri wa Gatanu tariki ya 31/Werurwe/2023 umutwe wa M23 watanze Umujyi wa Bunagana ku ngabo z’igihugu cy’Uganda ku isaha ya saa mbili za mu gitondo ku isaha ya Bunagana nk’ uko byatangajwe n’Umuvugizi wa 23 Major Willy Ngoma.

M23 yafashe uyu mujyi uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda muri Kamena 2022, nyuma y’uko imirwano yabo n’ingabo za leta yari imaze iminsi irushijeho gukomera.

Uyu mutwe uvuga ko urimo kubahiriza ibyo basabwe n’abakuru b’ibihugu, abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu by’akarere k’ Iburasirazuba mu nama zitandukanye zaba iza Luanda, Nairobi na Bujumbura.

Bityo ejo ku wa 30/Werurwe/2023 hagaragaye imirongo miremire y’abasirikare ba Uganda  binjira muri Bunagana ndetse bahageze bakiriwe neza  n’abasirikari ba M23.

Biteganyijwe ko ingabo za Uganda zizagenzura igice cya Rutshuru kirimo imijyi yindi nka Rutshuru centre na Kiwanja.

Bunagana ifatwa na bamwe nk’ikicaro gikuru cya M23, ni umujyi w’ingenzi yafashe bwa mbere, mbere yo gukomeza igafata ibice bya teritwari za Rutshuru, Nyiragongo na Masisi.

Hari ibice bimwe na bimwe muri Masisi na Rutshuru bikigenzurwa na M23, byitezwe ko nabyo izabirekura ariko ntihazwi neza igihe izabirekurira.

Biteganyijwe ko M23 iva aho yafashe hose ikahasigira ingabo z’ibihugu by’akarere zoherejwe kurinda ibyo bice kugeza leta yumvikanye na M23.

Abarwanyi ba M23 bumvikana bavuga ko ingabo za leta zitagomba kugaruka mu bice barimo kurekura baha izo ngabo z’akarere mbere y’uko bumvikana na leta.

Izo ngabo z’ibihugu by’u Burundi, Kenya, South Sudan na Uganda zagabanye uko zizajya mu duce twagenzurwaga na M23, iza Uganda ziri mu gice kimwe cya Rutshuru – kirimo n’umujyi wa Bunagana, iz’u Burundi ziri mu gice cya Masisi, naho iza Kenya mu bice bimwe bya Rutshuru na Nyiragongo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger