AmakuruImyidagaduro

Rayvanny agiye kwamburwa uburenganzira bwo gukorera umuziki muri Tanzania

Umuhanzi Rayvanny ashobora gufatirwa ibihano bikomeye kubera indirimbo ye yakoranye na Diamond Platnumz,”Mwanza” indirimbo yamaganiwe kure kubera amwe  mu magambo ayigize.

Mu minsi ishize Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi muri Tanzania (BASATA) giherutse guhanisha aba bahanzi na studio ya Wasafi yakorewemo iyi ndirimbo amande ya miliyoni 9 .

Nyuma y’ibi bihano umuyobozi w’iki kigo witwa Godfrey Mngereza yabajije Rayvanny niba iyi ndirimbo yayiririmba imbere y’ababyeyi be amusubije ko atabikora icyo cyari ikimenyetso kigaragaza ko uyu muhanzi yishe amategeko arengera umuco n’umuziki wa Tanzania abizi neza.

Kuri ubu Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi n’iby’umutungo mu by’ubwenge, Godfrey Mngereza yanditse ibaruwa imenyesha Rayvanny n’abamufasha mu muziki[WCB] ko “bategetswe gusiba iyi ndirimbo kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga hatarafatwa ibindi bihano bikarishye”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko Rayvanny nyiri ndirimbo nakomeza gutsimbarara azahabwa ibihano birimo kwamburwa uburenganzira bwo gukorera umuziki ku butaka bwa Tanzania.

Umuyobozi wa WCB Hamis Taletale (Babu Tale) yabwiye ikinyamakuru kimwe cyo muri Tanzania cyitwa Risasi ko batagamije guhangana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi n’iby’umutungo mu by’ubwenge ndetse ngo biteguye kumvikana n’uru rwego ku byemezo byafatiwe iyi ndirimbo.

Babu Tale yakomeje avuga ko iyi ndirimbo bo ubwabo bayisibye k’urubuga rwa Youtube ariko ngo batungurwa no kubona yasubiyeho mu buryo batazi.

Iyi ndirimbo Mwanza yamaganiwe kure muri Tanzania kubera  irimo amagambo n’imibyinire biganisha ku busambanyi no guhonyora umuco wa Tanzania.

Diamond na Rayvanny baherutse kwamaganirwa kure kubera indirimbo ‘Mwanza’
Rayvanny na Diamond bagiye bakorana indirimbo nyinshi ariko iheruka bise “Mwanza” ikomeje kubabana ikibazo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger